Ibi Davido yabitangaje nyuma y’amafoto n’amashusho yise ibicupuri, yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yahinduwe mu yindi shusho, bisakajwe na bamwe mu bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga muri Nigeria, bituma afata iya mbere avuga akari ku mutima.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X, Davido yagaragaje ko abantu bamwe bamufitiye urwango kugeza n’aho abantu bifuza ko yava mu muziki burundu, avuga ko nyuma yo gushyira hanze album ye itaha azahita ahagarika umuziki burundu.
Yagize ati “Koko mwese murashaka ko mva muri uyu mukino? Nyuma yo gushyira hanze album yanjye itaha, sinzongera kuwukora, hanyuma mubone amahoro.”
Ni kenshi Davido yagiye agaragaza ko kuva yakwinjira mu muziki, benshi mu bo bawuhuriramo byababujije amahoro kubera ishyari bamugirira, gusa kandi aherutse gutangaza ko kuba mu muziki habamo amatiku abikunda kubi.

Davido yatangaje ko namara gushyira hanze indi album azahita ahagarika umuziki
