Abinyujije kuri Instagram ye, D Voice yagize ati:“Ndifuza ko abantu bamenya ko umuziki ari akazi kanjye kandi nubaha kuko ufite umwanya munini mu buzima bwanjye.
Hari itsinda ry’abantu batangiye gusiba indirimbo zanjye nta ngingo cyangwa impamvu zidasanzwe zabibateye, kandi ni ubwa kabiri ku muzingo wanjye.
Mumaze gusiba indirimbo ebyeri nkomeje gukora ibishoboka byose ngo zigaruka, gusa uwo nzafata nzamuca amafaranga atigeze acibwa mu buzima bwe.
Nubwo bimeze bityo, D Voice, washyize ahagaragara amashusho y’imbyino ye ‘Tisheti Yangu’ uyu munsi, ntarasobanura neza indirimbo ya kabiri yasibwe ku rubuga rwe rwa YouTube, nyuma y’iyo yari aherutse gutangaza ko yasibwe.
