Cristiano Ronaldo yashimagije Lamine Yamal, anenga abatanga Ballon d’Or

Cristiano Ronaldo yashimagije Lamine Yamal, anenga abatanga Ballon d’Or

 Jun 7, 2025 - 15:02

Cristiano Ronaldo yatangaje ko atakigirira icyizere ibihembo bihabwa abakinnyi ku giti cyabo, cyane cyane igihembo kizwi cyane ku isi ya ruhago, Ballon d’Or. Mu magambo ye, yavuze ko ibi bihembo bitakigendera ku bushobozi n’umusaruro bifatika, ahubwo ko bisigaye bishingira ku bintu byinshi bidadobanutse.

Ni amagambo uyu rutahizamu wa Portugal na Al Nassr yavuze ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru, yitegura umukino wa nyuma wa UEFA Nations League ugomba guhuza Portugal na Espagne ku munsi w'ejo.

Yagize ati:“Ntekereza ko ibihembo by’abantu ku giti cyabo byatakaje agaciro bishingiye ku bushobozi. Nta bipimo bifatika bigaragaza neza uwo bikwiye.”

Uyu mukinnyi w’imyaka 39 akaba yakomeje avuga ko umukinnyi ukwiye Ballon d’Or ari uwitwaye neza mu marushanwa akomeye, cyane cyane Champions League, ariko ngo muri iki gihe nta bwumvikane buhari ku buryo bwo kugena uwahize abandi.

Yagize ati:“Uwatwaye Champions League aba afite amahirwe kuko aba yakoze igikorwa gikomeye. Ntawabihakana, iyo ikipe iyitwaye iba irimo abakinnyi benshi beza bashobora guhatanira Ballon d’Or. Ariko sinashobora kuvuga ngo runaka ni we ukwiye Ballon d’Or, kuko mu by’ukuri ntikigira igipimo kizima.”

Ronaldo kandi yagaragaje impungenge ku mikorere y’ibihembo byagiye bigaragaramo kudahuza, ibitekerezo bitandukanye, n’amarangamutima, bigatuma agaciro kabyo kagabanuka.

Yagize ati:“Ballon d’Or mbona yarabaye igihembo kitagifite uburemere nk’ubwo yari ifite mbere. Nta buryo buboneye, nta bumwe mu gutanga amajwi, bityo bigatuma itakarizwa icyizere.”

Ronaldo yashimagije Lamine Yamal ariko asaba abantu kumukuraho igitutu

Mu gusoza, Cristiano yanavuze ku mukinnyi muto wa FC Barcelona n’ikipe y’igihugu ya Espagne, Lamine Yamal, avuga ko afite impano idasanzwe izamugeza kuri Ballon d’Or, ariko asaba ko abantu bamureka agakura mu ituze no mu mahoro.

Cristiano yagize ati:“Uwo mwana afite amahirwe yo gutwara Ballon d’Or. N’iyo bitaba uyu mwaka, azayigeraho nta kabuza, mu myaka 3, 4, cyangwa 5 iri imbere. Ari gukora ibintu bikomeye.

Ari mu ikipe (Barcelona) imufasha cyane, akanashyigikirwa n’ikipe y’igihugu. Ariko icyo nsaba abantu ni uko bamureka agakura adashyizweho igitutu. Iyo umwana nk’uriya ahuye n’igitutu gikabije, bishobora kumusubiza inyuma.”

Lamine Yamal yakejwe na Cristiano Ronaldo

Cristiano Ronaldo abona Ballon d'Or yaratakaje ireme yahoze ifite