Fat Joe avuga ko Chris Brown ari umuhanzi ufite impano idasanzwe, akora indirimbo zikunzwe ndetse akaba ari we muhanga w’ubu mu kuririmbira abantu ku rubyiniro.
Kuri we asanga ubu buhanga bwose ajya kubuhuza n’umunyabigwi Micheal Jackson ndetse kuri ubu Chris Brown niwe wakabaye babagereranya.
Gusa avuga ko yakoze ikosa ryo gukubita umuhanzikazi Rihanna mu 2009 ubwo yari umukunzi we, akaba ariyo mpamvu adashobora kugereranywa na Micheal Jackson.
Ati “Iyo Chris Brown atijandika mu byo guhohotera Rihanna, twakabaye ubu tumwita Micheal Jackson. Ni umuhanzi ufite impano n’umuririmbyi mwiza ku rubyiniro mu gihe cyacu ndetse nta numwe wabahobora kumwigerereza.”
Nubwo yavuze ibi ariko na Chris Brown aherutse kwiyama abantu bamugereranya na Micheal Jackson, avuga ko uriya ari umunyabigwi ukomeye kandi we ntiyabasha no gufungura udushumi tw’inkweto ze kuko aracyafite urugendo rurerure n’ibindi byinshi byo gukora kugira ngo abe yagereranywa nawe.

Fat Joe avuga ko Chris Brown aba yitwa Micheal Jackson w'ubu iyo adahohotera Rihanna

Chris Brown atera utwatsi abamugereranya na Micheal Jackson, avuga ko ataragera ku bigwi bye
