Mu rubanza rwabereye i New York kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gicurasi 2025, uyu mugore yavuze ko inshuro nyinshi P Diddy yagiye amukorera ibya mfura mbi, harimo kuba rimwe na rimwe yaramaraga kumusambanya ku gahato agahita amwihagarikaho mu kanwa.
Yavuze ko kandi P Diddy yajyaga amusambanya ku gahato no mu gihe ari mu mihango, kandi ibyo byose akabikora ari nako afata amashusho ndetse rimwe na rimwe P Diddy yajyaga ashaka abandi bagabo ngo baze kumusambanya.
Cassie yavuze ko rimwe na rimwe yagwaga igihumure kuko hari ubwo P Diddy n'abandi bagabo yabaga yazanye, bose bamwihagarikagaho mu kanwa icyarimwe.
Ubwo umucamanza Emily Johnson yamubazaga impamvu atigeze ahakana ibyo yakorerwaga, Cassie yavuze ko nta bushobozi yari afite bwo kwigobotora abo bagabo bose ndetse ibyo yakoraga byose yaboreshwaga n'ubwoba yari afitiye P Diddy.
Ubwo babaga bamaze kumusambanya, yajyaga koga umubiri we wuzuye amaraso n'inkari.
Muri uru rubanza kandi hagiye herekanwa amashusho atandukanye agaragaza ubwo P Diddy yahohoteraga uyu Cassie, bikaba ari bimwe mu bimenyetso simusiga bimuhamya icyaha.
Aba bombi batangiye gukundana mu mwaka wa 2007, baza gutandukana mu mwaka wa 2018.
P Diddy yatawe muri yombi muri Nzeri 2024, akaba akurikiranweho ibyaha bitandukanye birimo gucuruza abakobwa n'abagore, gufata ku ngufu, kunywesha ibiyobyabwenge ku gahato n'ibindi.
Cassie Ventura yahishuye ko P Diddy yajyaga amusambanya Ari mu mihango
Cassie na P Diddy bakundanye kuva mu 2007 kugera mu 2018
