Ubwo yari mu kiganiro n'abakunzi be ku rubuga rwa X ibizwi nka 'Space', Cardi B yahishuye ko nubwo yishimiye kuba agiye kwibaruka umwana we wa gatatu, ariko mu minsi ishize habuze gato ngo inda ivemo bitewe n'impanuka idasanzwe yakoze ndetse kugeza n'ubu akaba ahangayikishijwe n'ubuzima bw'uyu mwana we atwite.
Yavuze ko byari umunsi umwe yibereye mu rugo, aza gukora impanuka yikubita hasi ubwo yarimo kumanuka ku masikariye, akubita hasi igice umutwe w'umwana uherereyemo.
Avuga ko akimara kwikubita hasi yagize uburibwe bukabije, aba nk'ikinya ku ruhande rumwe ku buryo kugenda byamunaniye.
Yarashyize ajya kuryama yibwira ko ari bworoherwe, gusa siko byagenze kuko ubwo yabyukaga kugenda byaramunaniye kuko iyo yageragezaga kugenda yaribwaga mu nda cyane.
Yahise yihutanwa kwa muganga bamubwira ko yagushije aho umutwe w'umwana ugerereye kandi ko byashoboraga kumugiraho ingaruka inda ikaba yavamo cyangwa umwana akaba yagira ikindi kibazo. Bitewe n'uburibwe bukabije yari afite byamusabye kumara iminsi itatu mu bitaro yitabwaho n'abaganga ari nako bamusaba kuruhuka bihagije.
Nubwo ibi byose byabaye ndetse akaba agikomeje kunyura mu buribwe, Cardi B yijeje abafana be ko umwana we atwite ameze neza.
