Uwo muzingo winjiye mu buryo butaziguye kuri urwo rutonde, nyuma yo kugurisha kopi zingana na 200,000 (equivalent album units) mu cyumweru cyarangiye ku wa 25 Nzeri, nk’uko imibare ya Luminate ibigaragaza.
Uyu niwo musaruro munini kugeza ubu mu 2025 ku bijyanye no kugurisha alubumu y’umuhanzi w’umugore ukora R&B/Hip-hop.
AM I THE DRAMA? ni umuzingo wa kabiri wa Cardi B, ukaba usohotse nyuma y’imyaka irindwi alubumu ye ya mbere Invasion of Privacy (2018) yabonye igihembo cya Grammy ndetse ikanayobora ku rutonde rwa Billboard.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Cardi B yashimiye abakunzi be ku buryo bakiriye uwo muzingo we.
Yagize ati:“Mwarakoze cyane mwese mwamfashije!! Icyumweru gishize alubumu yateganywaga kugera kuri kopi ibihumbi 115 ku ndirimbo Outside na Imaginary Players.
Sinari nzi uko izakirwa… ariko twarenze ibyo twari dutegereje byose. Mwakoze buri wese wayumvise, wakoze videwo ari kuyibyina n’ibindi byose! Ntimuzi ubutwari n’imbaraga mwampaye ngo nkomeze.
Sinshobora gutegereza kubonana namwe mu bitaramo. Uyu munsi turizihiza!!! Sinshobora gufungura champagne… ariko wenda nzafungura umutobe wa cranberry!”
Iyi ntsinzi ikomeye yongeye kwerekana uburyo Cardi B akomeje kwandika amateka mu muziki wa Hip-hop no mu ruhando rw’abahanzi b’igitsina gore ku rwego mpuzamahanga.
Iyo alubumu kandi ni intsinzi ikomeye ku zindi mpamvu zirimo kuba Cardi B abaye umuraperikazi wa mbere mu mateka ugize alubumu ebyiri ze za mbere zombi zitangira ziri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Billboard 200.
Yanakoze amateka yo kugira icyumweru cya mbere cyiza kurusha abandi baraperikazi bose basohoye alubumu mu 2025.
Naramuka akomeje kuba ku mwanya wa mbere mu byumweru bibiri bikurikiranye, yaba abaye umuraperikazi wa mbere kuva kuri Lauryn Hill na we wageze kuri iyo ntsinzi.
Cardi B akomeje kuvuna umuheha akongezwa undi
Umuzingo wa Cardi B ukomeje kumuhesha ishema
