Hashize iminsi havugwa umwuka utari mwiza mu ikipe ya Kiyovu Sports aho uruhande rwa Kiyovu Sports Assciation rufite mu nshingano ibikorwa byose bya Kiyovu Sports, rutumvikana na Kiyovu Sports Company Ltd ifite mu nshingano ibikorwa bya siporo.
Kuva Ikipe ya Kiyovu Sports yashyirwa mu biganza bya Kiyovu Sports Company Ltd hakunze kumvikana perezida wayo Mvukiyehe Juvenal agaragara nk'ufite ijambo ryose ku ikipe ya Kiyovu Sports, n'ubwo hari urwego rumukuriye arirwo Kiyovu Sports Association iyobowe na Ndolimana jean Francois Regis ukunze kwitwa General.
Nyuma y'iminsi ibi bizenguruka mu itangazamakuru mu Rwanda ariko aba bombi bakagerageza kwerekana ko nta kibazo gihari, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nibwo Kiyovu Sports Association yasohoye imyanzuro yafatiwe Kiyovu Sports Company Ltd.
Inyandiko yasohowe igenewe abakunzi b'ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko komite ya Kiyovu Sports Association yanzuye ko ibikorwa bya siporo byose biba bikuwe mu maboko ya Kiyovu Sports Company Ltd by'agateganyo, bitewe n'amakosa amaze iminsi akorwa mu micungire y'iyi kipe.

Imyanzuro Kiyovu Sports Association yafatiye Kiyovu Sports Company Ltd
Hashize igihe havugwa ubwumvikane buke hagati y'uruhande rwa Ndolimana jean Francois na Mvukiyehe Juvenal
