Burna Boy yajyanwe mu nkiko

Burna Boy yajyanwe mu nkiko

 Apr 28, 2025 - 13:40

Umuhanzi wo muri Nigeria, Burna Boy yajyanwe mu nkiko n'umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho amushinja kwiba indirimbo ye.

Ni ikirego cyatanzwe n'uwitwa 'Fabrice Rouzer' mu rukiko rwisumbuye rw'i New York, avuga ko Burna Boy na Joe Gilles bakoresheje bimwe mu bice bigize indirimbo ye yitwa 'Je Vais' nta burenganzira babiherewe, ibyo we afata nk'ubujura.

Uyu Fabrice yavuze ko Burna Boy na Joe Gilles bifashishije amwe mu majwi y'iyi ndirimbo, bayashyira mu ndirimbo yabo bahuriyemo yitwa 'Kampe II' yagiye hanze tariki 28 Werurwe 2025.

Fabrice yashimangiye ko Burna Boy ajya kwemera kuzaririmba muri iyi ndirimbo ya Joe Gilles, yari abizi neza ko hari ibice birimo byibwe ariko  ntiyabiha agaciro.

Mu kirego yatanze, yavuze ko muri iyo ndirimbo Burna Boy na Joe Gilles bamaze gukuramo inyungu nyinshi zivuye mu mitsi ye, akaba asaba ko yahabwa indishyi y'akababaro.

Burna Boy arashinjwa kwiba indirimbo