Burna Boy mu bahanzi Rick Ross anyotewe no gukorana na bo

Burna Boy mu bahanzi Rick Ross anyotewe no gukorana na bo

 Mar 14, 2026 - 14:30

Umuraperi w’Umunyamerika, Rick Ross yatangaje abahanzi kuva kera yahoze yifuza yakorana na bo indirimbo imwe y’inzozi ze, agaragaza ko yaba ari ihuriro ry’abahanzi batatu bakomeye mu mateka y’umuziki ku Isi barimo na Burna Boy wo muri Nigeria .

Rick Ross yavuze ko aramutse ahawe amahirwe yo gukora indirimbo y’inzozi ze, yahitamo kuyihuriramo n’abahanzi barimo Bob Marley, Fela Anikulapo-Kuti na Burna Boy.

Yasobanuye ko aba bahanzi bose bafite amateka akomeye mu njyana zitandukanye z’umuziki, bityo ko guhura kwabo mu ndirimbo imwe byaba ari amateka adasanzwe mu muziki.

yagize ati: “Ubu ndamutse ngize amahirwe yo gukora indirimbo y’inzozi zanjye, yaba ihuriyemo Rick Ross, Bob Marley, Fela Kuti na Burna Boy. Tekereza indirimbo nk’iyo uko yaba imeze. Kuri njye ni urwego rw’abami, ni indi ntera rwose.”

Uyu muraperi  washinze akaba nayobora  inzu itunganya umuziki ya Maybach Music yavuze ko hari n’undi muhanzikazi akunda cyane yifuza kongeramo muri iyo ndirimbo.

Yavuze ko yakwishimira cyane kubona umuririmbyi w’icyamamare Sade na we ayigiramo uruhare, nubwo yemera ko bitaba byoroshye kumugeraho.

 yagize ati: “Ndi umuyobozi ariko sinzi niba nabasha kumvisha Sade ko twakorana. Ariko nzabishyira ku rutonde rw’ibyo nifuza. Nkunda Sade cyane. Ndumusuhuza nk’umwamikazi.”

Ibi bitekerezo bya Rick Ross byakiriwe n’abakunzi b’umuziki batandukanye ku mbuga nkoranyambaga, benshi bavuga ko iyo ndirimbo iramutse ibayeho yaba ari ihuriro ry’ibisekuru bitandukanye by’umuziki wa reggae na afrobeats, byatanga igihangano cyihariye mu mateka y’umuziki w’isi.

Umwanditsi:NIYOMUKIZA Gratien