Bugesera FC yatandukanye na Nshimiyimana wari umutoza wayo

Bugesera FC yatandukanye na Nshimiyimana wari umutoza wayo

 Nov 14, 2023 - 18:32

Ikipe ya Bugesera FC yatangaje ko yamaze gutandukana na Nshimiyimana Eric wari umutoza wayo, nyuma yo gusesa amasezerano.

Tariki 26 Mutarama 2023 nibwo ubuyobozi bwa Bugesera FC bwemeje ko bwamaze guha akazi umutoza Eric Nshimiyimana, akaba yari aje asimbuye umurundi Etienne Ndayiragije wari wahawe akazi ko gutoza Intamba mu rugamba(Ikipe y'igihugu y'u Burundi).

Nshimiyimana yahawe akazi yungirijwe na Mutarambirwa Djabil bari bavanye muri AS Kigali basezerewe nyuma y'uko ubuyobozi bwa AS Kigali butarimo bwishimira uko umusaruro wabo wari uhagaze icyo gihe.

Nyuma y'amezi icumi n'iminsi umunani, ubuyobozi bwa Bugesera FC bwongeye gutangaza iherezo ry'inshingano zari zahawe muri Mutarama, ubwo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri bwemeje ko bwamaze gutandukana n'uyu mutoza basheshe amasezerano ku bwumvikane bw'impande zombi.

N'ubwo ubuyobozi bwa Bugesera FC buvuga ko amasezerano yasheshwe ku bwumvikane bw'impande zombi ariko, Bugesera FC yari imaze iminsi ifite umusaruro udashimishije ku buryo iyi nkuru itatunguranye ku bakurikirana iyi kipe muri shampiyona.

Eric Nshimiyimana asize iyi kipe ku mwanya wa 13 n’amanota ikenda mu mikino 10 ya shampiyona imaze gukinwa, muri iyo mikino ikaba yaratsinzemo ibiri gusa ikanganya itatu, naho indi itanu ikaba yarayitsinzwe.

Eric Nshimiyimana yatandukanye na Bugesera FC yari ataramaramo umwaka