Bruce Melodie yakiranywe icyubahiro muri Kenya

Bruce Melodie yakiranywe icyubahiro muri Kenya

 Feb 20, 2024 - 23:53

Bruce Melodie ukomeje kwagurira izina rye mu bihugu bitandukanye, kuri ubu ari kubarizwa mu gihugu cya Kenya aho ari kugenda yakirwa n'ibitangazamakuru bitandukanye byaho, biri kumufasha kwamamaza indishinga ye.

Nyuma yo kuva muri radio ya 'Trace FM'  ikorera mu gihugu cya Kenya, ahagana mu ma saa kumi z'umugoroba wo kuwa 20 Gashyantare 2024 ni bwo Bruce Melodie ari kumwe n'itsinda rimufasha mu bikorwa byo kwamamaza imiziki ye, bageze ku kicaro cya radio "Baze", ikorera kandi ikanumvikanira mu gihugu cya Kenya no kuri murandasi, aho bavuga ko bajyanywe no kumurikira Abanyakenya indirimbo, "when she is around", yakoranye n'ikimenyabose mu njyana ya dancehall na reggae, Orville Richard Burrell CD ubyinirirwa Shaggy.

Bruce Melodie, Prince Kiiiz n'abandi bari kumufasha mu bikorwa bye Aho bari muri Kenya.

Ubwo Bruce Melodie n'abo barikumwe bageraga aho "Baze" radio ikorera, bakiriwe n'umunyamakuru witwa Silva Kido, wagaragazaga icyubahiro n'ibyishimo yaterwaga no kubona imbona nkubone Bruce Melodie, ku nshuro ye ya mbere. 

Nyuma yo kuva muri leta zunze ubumwe za America mu bitaramo bitandukanye no kwamamaza bimwe mu bikorwa bye bifite Aho bihuriye na muzika, Bruce Melodie yakomeje gutangaza ko afite byinshi ahishiye abakunzi be bagomba kwitega muri uyu mwaka, harimo no kuzabona umuzingo w'indiririmbo 16 yakubiye hamwe akawita "sample". Yitezweho kandi kugarara mu migi y'ibihugu bikomeye mu muziki muri Afurika n'ahandi ku isi.

Mu minsi yashize Melodie yabaye umuhanzi wa mbere wujuje abamukurikira miliyoni ku rubuga rwa Instagram mu Rwanda, aho yahigitse Meddy wari uyoboye urutonde rw'abahanzi nyarwanda bafite ababakurikira menshi kuri Instagram.