Umuraperi w'umunya-Nigeria Blaqbonez yatangaje ko abona kubaho mu bwamamare, bisa nk'igihano.
Uyu musore uri mu bakomeje gushyira hanze ibihangano bihagaze neza, avuga ko abantu bafite amafaranga ariko batari ibyamamare, babaho ubuzima bworoshye ndetse bwiza kurusha ibyamamare kuko biba birebwa na buri umwe.
Ibi Blaqbonez yabitangaje ubwo yaganiraga na Joey Akan muri Podcast yitwa Afrobeats Intelligence, yumvikanisha ubuzima ibyamamare bibamo.
Blaqbonez yagize ati:''Ntekereza ko kwamamara ari nk'igihano. Abantu basanzwe bashobora kugira amafaranga menshi ku isi, bakanatwara imodoka irenze iyo natwara. Ariko mu muhanda hajemo akajagari, buri wese arabareka akaba ari nge ahanga amaso. Kuki?
''Kuri ubu iyo ninjiye muri restaurant, buri wese aba andeba. Umuntu usanzwe bashobora kugira amafaranga akubye inshuro 50 ayo mfite, ariko akajya yiyambarira agapira kamwe akigendera. Nta muntu uba areba ubwoko bw'impeta cyangwa imikufi yambaye, cyangwa uko ari kugaragara. Ntawe uba abyitayeho. Baragenda gusa bakajya kugura icyo bashaka. Ndetse bakaryoherwa n'ibintu bitandukanye.
''Sinshobora gusohoka muri Nigeria ngo nge kwishimisha bisanzwe. Ngomba kuba Blaqbonez. Numva bimeze nk'igihano. Abandi bantu bandusha amafaranga babaho ubuzima bworoshye kundusha. Ngomba kubaho nihisha.''
Blaqbonez avuga ko ibyamamare bitabaho uko bishaka
