Bebe Cool yifatiye ku gahanga abahanzi badakora album

Bebe Cool yifatiye ku gahanga abahanzi badakora album

 Jun 8, 2025 - 11:20

Umuhanzi wo muri Uganda, Bebe Cool yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko avuze ko abahanzi bakora EP (Extended Play) y'indirimbo enye cyangwa eshanu nta bahanzi baba babarimo.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na 'NRG Radio' yo muri Uganda, aho yamaganiye kure ibintu yita ko abahanzi benshi biharaje muri iyi minsi byo gukora EP gusa aho gukora album.

Bebe Cool yavuze ko umuhanzi wese mukuru umaze igihe akora umuziki atagakwiye kuba akora EP, aho we ku giti cye ahamya ko ubwo ari ubunebwe.

Icyakora yemera ko umuhanzi ushobora gukora EP ari wa wundi ukizamuka ashaka aho yamenera ngo amenyekane, ariko ku bahanzi bakuru bo baba bakwiye gukora album yuzuye.

Ati "EP ni urwitwazo. Icyo kintu ni gihe, byaje vuba kuko ntabwo byahozeho. Mu myaka itanu ishize nabajije EP icyo ari cyo bambwira ko iyo ufite indirimbo enye cyangwa eshanu, ushobora kubyita EP...Ubwo ni ubunebwe.

"EP ni nziza ku bahanzi bakizamuka, by'umwihariko muri iki kinyejana. Ariko ku bahanzi bakuru bagomba gukora album."

Ibi yabitangaje mu gihe nawe afite aherutse gushyira hanze yitwa 'Break The Chain'.

Bebe Cool yavuze ko abahanzi bakuru badakora album aba ari abanebwe