Aya makimbirane yangiye mu cyumweru gishize ubwo umuhanzi unatunganya indirimbo z’abahanzi, Daddy Andre, yajyaga mu kiganiro kuri ‘Sanyuka Tv’, akavuga ko umwanya Eddy Kenzo yahawe wo kuba umujyanama wa mukuru Perezida Museveni mu binjyanye n’ubuhanzi atari awukwiye.
Daddy yavuze ko uyu mwanya Eddy Kenzo yahawe urenze ubushobozi bwe kuko nta bumenyi n’ubushobozi bihagije afite kugira ngo abe yabasha gushyiraho gahunda n’ingamba zazamura uruganda rw’ubuhanzi, ahubwo ko uwo mwanya wari guhabwa abantu nka we.
Yagize ati “Ndatekereza bari kumuhaha inshingano zo kuba umujyanama w’abahanzi baririmba kuko ubuhanzi bukeneye abantu nkatwe b’abahanga kandi bafite.”
Daddy Andre yavuze ko Eddy Kenzo adakwiye kuba umujyanama mukuru wa Perezida
Aya magambo yakorogoshoye Bebe Cool akimara kuyumva, bituma akora ikiganiro kuri TikTok asaba Daddy Andre ko byibuze yaha icyubahiro Eddy Kenzo kuko inshingano yahawe atari ikintu cyoroshye.
Yavuze ko nawe ari kenshi yagiye asuzugura ubumenyi bwa Eddy Kenzo, ariko uko iminsi yagiye itambuka yagiye abona ko yamwibeshyagaho.
Ati “Daddy Andre akeneye gutangira kubaha Eddy Kenzo. Ndi umwe mu bantu bamaze igihe bashidikanya ku buhanga bwe, ariko buke buke yanyemeje ko nibeshyaga. Gutoranywa ngo abe umujyanama mukuru wa Perezida ntabwo ari ikintu gito.”
Bebe Cool yasabye Daddy Andre kubaha Eddy Kenzo
