Ubwo yari mu kiganiro na Capital Xtral y’i London mu Bwongereza yabajijwe niba uretse kuririmba niba hari indi mpano yaba afite ariko abantu batazi ko afite.
Ayra Starr yasubije ko afite impano yo gusinzira.
Kuri we avuga ko abifite ubushobozi bwo gusinzirira ahantu hose kabone nubwo yaba ahagaze cyangwa ari mu mazi yabona ibitotsi kandi agasinzira neza.
Ati “Impano yanjye ihishe ni uko nshobora gusinzirira aho ariho hose. Nshobora gusinzira mpagaze, nshobora no gusinzirira mu mazi cyangwa mu bwogero.”
