Ayra Starr yahishuye inama ikomeye yagiriwe na Rihanna

Ayra Starr yahishuye inama ikomeye yagiriwe na Rihanna

 Dec 2, 2024 - 15:40

Umuhanzikazi wo muri Nigeria, Ayra Starr, yahishuye inama ikomeye yagiriwe na Rihanna yo kutimarira mu muziki cyane, agaragaza ingaruka yamubwiye ko ashobora guhura nazo mu gihe ari byo yishyizemo cyane.

Ayra Starr uri mu bahanzikazi bari kubica bigacika ku mugabane wa Afurika n'i Burayi, yahishuye ko Rihanna yamugiriye inama yo kudakora umuziki wonyine kuko ari ibintu bitaramba.

Yavuze ko Rihanna yamubwiye ko afite ijwi ryiza rishobora gukora ku mutima w'umugore cyangwa umugabo kandi niyo ntwaro ye.

Yakomeje avuga ko yabwiye Rihanna ko yifuza kuzahirwa mu muziki nkawe, gusa amugira inama yo kutishingikiriza umuziki nk'ahantu honyine yajya akura ubushobozi (amafaranga).

Yavuze ko Rihanna yamugiriye inama yo gufatirana ubwamamare afite muri aka kanya,  agatangiza 'business' runaka, kuko umuziki ari gukora ubu ushobora kutazamutunga ahazaza he.

Rihanna yagize ati "Ayra, tangira business ushobora kwamamaza wifashishije ubwamamare bwawe. Umuziki uri gukora uyu munsi, ushobora kutazagutunga mu gihe kizaza."

Rihanna yamusabye guca akenge, kuko nawe atigeze aba umuherwe kubera umuziki, ahubwo byose yabigezeho kubera kompanyi ye icuruza ibirungo by'ubwiza yitwa 'Fenty'.

Mu minsi ishize Rihanna aherutse guca amarenga yo guhagarika umuziki burundu, nyuma y'uko atangaje ko Imana yagiye imuhera umugisha mu bindi bikorwa bitari umuziki.

Ayra Starr yahishuye ko Rihanna yamugiriye inama yo gutangaza business itandukanye n'umuziki