Ibi Ayra Starr yabitangarije mu kiganiro yagiranye na radiyo Hot 97 FM, aho yavuze ko abo ari bo abona bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere injyana ya Afrobeats.
Ati: “Batatu banjye ba mbere ni Tiwa Savage, Wizkid na Rema. Nirwo rutonde rwanjye rwa nyarwo.”
Icyakora amagambo ye yatunguye benshi kuko atigeze avugamo Davido na Burna Boy, abahanzi bakunze kuvugwa cyane nk’abafashije iyi njyana gukura hamwe na Wizkid.
Mu busanzwe, abakunzi b’umuziki wa Afrobeats bakunze kuvuga ko Wizkid, Davido na Burna Boy ari bo batatu bayoboye iyi njyana ku rwego mpuzamahanga muri iki gihe.
Aya magambo ya Ayra Starr akomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashyigikiye amahitamo ye mu gihe abandi bavuga ko kudashyira Davido na Burna Boy muri batatu bambere bidahuye n’ibyo benshi bemera mu muziki wa Afrobeats.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
