Amavubi yibutse ibitereko yasheshe

Amavubi yibutse ibitereko yasheshe

 Mar 29, 2023 - 13:10

Ikipe y'igihugu Amavubi yananiwe gutsinda Benin mu mahirwe yabonye mu minota ya mbere, yabashije gucyura inota rimwe igumana ikizere cyo kujya muri Côte d'Ivoire.

Ku isaha ya saa 15:00 kuri Kigali Pele Stadium nibwo umusifuzi w'umunya-Somalia witwa Omar Artan yari atanze uburenganzira bw'uko umukino u Rwanda rwakiriyemo Benin mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy'Afurika utangira.

Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi yari yakoze impinduka eshatu mu bakinnyi yari yabanje mu kibuga mu mukino uheruka, aho Muhozi Fred, Serumogo Ali na Rubanguka Steve bari binjiye mu kibuga. Ombolenga Fitina, Bizimana Djihad na Hakim Sahabo nibo babanjemo mu mukino ubanza batabanjemo kuri iyi nshuro.

Abakinnyi b'u Rwanda babanje mu kibuga

Abakinnyi ba Benin babanje mu kibuga

Abasore b'Amavubi batangiye bahererekanya neza bataka izamu rya Benin byaje gutuma ku munota wa 16 myugariro Melvyn Doremus akora umupira n'intoki, umusifuzi ahita atanga penariti ku Rwanda.

Iyi penariti yafashwe na Rafael York wayiteye ku ruhande rw'iburyo bw'umuzamu Saturnin Allagbe arirambura umupira awukuramo. Nyuma yo guhusha iyi penariti abasore b'Amavubi bakomeje kurema uburyo imbere y'izamu ariko bananirwa kuyabyaza umusaruro.

Amakipe yombi yagiye asimburana mu gusatirana ariko igitego kirabura, kugeza bagiye kuruhuka igice cya mbere kirangiye, bajya kuruhuka banganya ubusa ku busa.

Bavuye mu karuhuko, umutoza w'Amavubi yakoze impinduka akuramo Rubanguka Steve wari wabonye ikarita y'umuhondo yinjizamo Bizimana Djihad.

U Rwanda rwakomeje gukina rusatira Benin, ku munota wa 58 Junior Olaitan areba uko abasore b'Amavubi bazamutse ahita acomekera umupira Jodel Dossou. Dossou yisanze arebana na Fiacre aramucenga ahita atsindira Benin igitego cya mbere.

Benin yahise ikomerezaho yotsa igitutu abasore b'Amavubi ibaheza inyuma ndetse ihusha ubundi buryo bubiri bukomeye imbere y'izamu rya Ntwali Fiacre.

Ku munota wa 65 Carlos Alós Ferrer yongeye gukora impinduka akuramo Rafael York na Serumogo Ali, hinjiramo Ombolenga Fitina na Bizimana Yannick bajya kongera imbaraga mu busatirizi.

Ku munota wa 70 Amavubi yahise abona koruneri yatewe neza na Muhire Kevin, Manzi Thierry atsinda igitego cy'Amavubi, amakipe yombi yongera kunganya igitego 1-1.

Ku munota wa 77 Carlos Alós Ferrer yongeye gufata icyemezo akuramo Muhozi Fred wagiye ahusha uburyo bwinshi, ashyiramo Niyonzima Ally.

Abasore b'Amavubi bahise bongera kuzamura ikizere yongera gusatira cyane izamu rya Benin ari nako bahusha uburyo bukomeye cyane, harimo nk'ishoti rikomeye rya Mugisha Gilbert n'umupira Niyonzima Ally yananiwe kwerekeza mu izamu.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yakomeje kwataka ndetse nayo ihushwa bumwe mu buryo bwari bukomeye, ariko umukino urangira nta kipe ibonye ikindi gitego mu izamu ry'iyindi.

Iri tsinda rya L riyobowe na Senegal ifite amanota 12 ikaba yaranamaze kubona itike, Mozambique ifite amanota ane ni iya kabiri, u Rwanda rufite amanota atatu ni urwa gatatu, mu gihe Benin ifite amanota abiri ari iya kane.

Indi mikino ibiri u Rwanda rusigaje ni uwa Mozambique uzakinwa tariki 12 Gicurasi 2023 n'uwa Senegal uzaba tariki 04 Nzeri 2023, bikaba biteganyijwe ko yose izabera mu Rwanda.

Biracyashoboka ko u Rwanda rwajya mu gikombe cy'Afurika