Amakosa ya Bashar al-Assad akomeje gukora ku muryango we

Amakosa ya Bashar al-Assad akomeje gukora ku muryango we

 Dec 24, 2024 - 15:16

Nyuma y’ubutegetsi bwa Bashar al-Assad muri Syria, umugore we, Asma al-Assad, yisanze mu bibazo bya diplomasi kuko abadepite b’u Bwongereza bifuza ko yabuzwa gusubira muri icyo gihugu ubuziraherezo, mu gihe nyamara afite ubwenegihugu.

Asma w’imyaka 49 yahungiye mu Burusiya n’umuryango we nyuma yuko inyeshyamba zigaruriye Damasiko mu ntangiriro z’uku kwezi. N’ubwo afite ubwenegihugu bw’Ubwongereza, havutse igitutu cyo kumwambura ubwo burenganzira kubera umubano we na Bashar al-Assad, isi ifata nk’umunyagitugu.

Amakuru avuga ko Asma yifuza gusubira mu Bwongereza kwivuza kanseri ya leukemia, ariko inihano by’ubukungu ndetse yashyiriweho na guverinoma y’u Bwongereza bituma adashobora gutaha.

Hagati aho, bivugwa ko umuryango wa Assad ukomeje gukumirwa i Moscou, harimo no gufatira imitungo yabo. Abadepite b’Abongereza bavuze ko kaba ari agasuzuguro gakomeye ku bahohotewe n’ubutegetsi bwa Assad mu gihe Asma yaba yemerewe kongera kubaho mu buzima bwiza muri iki gihugu.