Umuhanzikazi Butera Knowless yafashe umwanya aha amahirwe abakunzi be bamukurikira kuri Instagram yo kumubaza ibibazo byose by’amatsiko baba bamufiteho na we akajya abasubiza nta guca ku ruhande, abakunzi be na bo barisanzura bamubaza ibibazo bitandukanye byerekeye ubuzima bwe bwite ndetse n’umuziki we muri rusange.
Kimwe mu bibazo yabajijwe ni ikijyanye no gushyira hanze album ye nshya. Butera Knowless yasubije abakunzi be bamubajije iki kibazo ko album koko ayifite kandi ari kuyikoraho, mu gihe gito azamenyesha abantu igihe cyo kuyishyira hanze.
Abajijwe ku gihe yumva ateganya guhagarika umuziki burundu, uyu muhanzikazi yasubije ko uretse Nyagasani wenyine ari we uzagena igihe azawuhagarikira, naho we ku giti ke avuga ko nta gahunda ya vuba afite yo guhagarika umuziki, dore ko ari wo akesha ubuzima abayeho umunsi wa none.
Abibuka mu myaka yatambutse, bibuka uburyo yakanyujijeho mu rukundo n’umuhanzi Safi Madiba wahoze mu itsinda rya Urban Boys ariko nyuma bakaza gutandukana buri wese agakomeza inzira ze, yaje gutungurana ubwo yabazwaga niba bakivugana kugeza ubu, asubiza ko batakivugana. Yagize ati ‘Oya’.
Knowless ukunda kubwirwa n’abantu benshi ko ahorana itoto mu maso ye ugasanga abantu bibaza ibanga akoresha, kimwe mu bibazo yabajijwe hongeye kugarukamo icyo kibazo gusa asubiza ibintu bisa n’aho byatunguye abantu.
Yavuze ko nta miti yongera ubwiza afata, ahubwo icyo akora ari ukurya ibiryo bike bikungahaye ku masukari, kudafata amafunguro ya mu gitondo (Breakfast) ndetse no gukora imyitozo ngororamubiri, ahubwo avuga ko yikundira imyumbati n’ikivuguto.
Butera Knowless avuga ko umwaka wamugoye cyane mu rugendo rw’umuziki we ari mu 2011 ubwo yari agitangira umuziki, ariko kandi uwa 2015 uza kumubera mwiza kurushaho dore ko ari bwo yegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star. Undi mwaka avuga wamubereye mwiza ni uwa 2019.
Abafana be bakomeje kumubaza ibindi bibazo bigiye bitandukanye, bakomeza kumubwira urwo bamukunda, harimo na Samuel Mucyo uherutse gutanga kandidatire ye ku mwanya wo kuba umudepite uhagarariye urubyiruko, aho yavuze inkuru y’uburyo yigeze kwemera gukoropa kugira ngo bamuhe ifoto ya Knowless age kuyimanika mu cyumba cye kubera urukundo.
Yavuze ko kandi mu 2015 ubwo Primus Guma Guma yabaga ku munsi wa nyuma yumvise ko harimo Knowless akabeshya abayobozi b’ishuri ko arwaye, baramureka arataha na we ahita ajya kwirebera ayo marushanwa, ari bwo Knowless yegukanaga iri rushanwa.


