Ubwo yari mu kiganiro kinyura ku muyoboro wa YouTube witwa "Bagfuel Brigade podcast', Akon yavuze ko kugira ngo injyana ya Afrobeats n'umuziki wa Nigeria bigere ku rwego Mpuzamahanga yabigizemo uruhare rukomeye cyane ku buryo ushatse wamwita inkingi ya mwamba.
Akon yavuze ko ibi abivuga ashingiye ku kuba ari we muntu wazamuye abahanzi benshi bo muri Nigeria barimo Wizkid n'itsinda rya P-Square, akabagira abantu bakomeye.
Yavuze ko Wizkid yahoze ari ari umuhanzi uraho usanzwe mbere y'uko amusinyisha muri Label ye mu 2008, kuva icyo gihe amarembo ye y'umuziki araguka atangira guhatana ku isoko Mpuzamahanga.
Ati "Mu 2008, namaze igihe kirekire muri Nigeria nubaka ibyo mu bona none nka Afrobeats, kandi bose babihamya. Wizkid niwe muhanzi wa mbere twasinyishije icyo gihe, nyuma dusinyisha n'itsinda rya P-Square, ari naryo tsinda rya mbere muri Nigeria ryabaye Mpuzamahanga.
"Wizkid yari umuhanzi usanzwe mbere y'uko tumufata tukamwagurira isoko. Ntabwo bose nabavuga, ariko iyo tudakora ibyo twakoze Afrobeats yakabaye ikiri ku rwego yari iriho muri icyo gihe."
Akon yahishuye ko yagize uruhare rukomeye mu kwaguka kwa Afrobeats
Wizkid yazamutse nyuma y'uko Akon amusinyishije muri label ye
