Ubushinjacyaha bwasabye ko Hakimi agezwa mu rukiko kubera icyaha cyo gufata ku ngufu bivugwa ko yakoreye umugore mu mwaka 2023, ibyo uyu mukinnyi ahakana yivuye inyuma. Hakimi yatangiye gukurikiranwaho iki cyaha kuva ku wa 03 Werurwe 2023.
Mu kiganiro yahaye Canal+, Hakimi yagize ati "Ndatuje. Aya ni amagambo y’ibinyoma, arambabaje kandi ntakwiye. Nzi ukuri kandi bizagaragara. Ntacyo nicuza, kandi abanzi bazi uwo ndi we. Ndi kwibanda ku bintu by’ingenzi mu buzima bwanjye: umuryango n’umupira w’amaguru."
Aramutse ahamijwe icyaha, uyu mukinnyi Mpuzamahanga w’Umunya-Marocco ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 15 ari na cyo gihano ntarengwa mu Bufaransa ku gufata ku ngufu kudakubiyemo ibindi byaha.
Nk’uko ikinyamakuru Le Parisien kibivuga, umugore w’imyaka 24 y'amavuko wareze Hakimi yavuze ko yahuriye n'uyu mukinnyi kuri Instagram muri Mutarama 2023, bakajya bandikirana mu gihe cy’ukwezi. Hakimi ngo yaje kumwoherereza imodoka yo kumujyana iwe i Boulogne-Billancourt mu gihe umugore we w’icyo gihe, Hiba Abouk, yari mu biruhuko i Dubai.
Uyu mugore arega Hakimi ko yamusomye ku munwa no ku mabere atabishaka ndetse akomeza no kumukorera ibindi batari bumvikanye. Avuga ko yaje kumusunika akoresheje ukuguru, ahita ahunga yandikira inshuti ngo imufashe gutaha, hanyuma ajya gutanga ikirego kuri polisi uwo munsi.
Hakimi yavuze ko ibi birego ari ibinyoma ndetse ko ari umugambi wo kumwaka amafaranga menshi. Avuga ko ari ugushaka kumutera ubwoba no kumwaka umutungo, kandi ko yatanze ikirego mu rwego rwo kwirwanaho.
Umwunganizi we, Me Fanny Colin, yavuze ko icyifuzo cy’abashinjacyaha cyo kumugeza mu rukiko "kidafite ishingiro kandi kidahuye n’ibimenyetso bya dosiye". Yongeraho ko nibikurikizwa, bazakoresha inzira zose zo kujurira.
PSG ntiyavuze byinshi kuri iki kibazo, ariko yakomeje guhagarara ku ruhande rwa Hakimi, ivuga ko impamvu atitabiraga imyitozo mu bihe bimwe ari "impamvu ze bwite", kandi ko ikomeza kwizera ubutabera.
Achraf Hakimi akunze kumvikana mu bintu bitandukanye byo hanze y'ikibuga
Umwaka w'imikino 2024-2025 ari muri bamyugariro bitwaye neza
