Abariraga iminota mu kunaga bafatiwe ingamba nshya

Abariraga iminota mu kunaga bafatiwe ingamba nshya

 Oct 29, 2025 - 21:31

Mu gihe amakipe atandukanye mu Bwongereza by'umwihariko, Brentford atungwa agatoki ashinjwa gutinza iminota binyuze mu mupira yo kunaga, ababishinzwe bafashe ingamba simusiga ku makipe afite uwo muco.

Akanama gashinzwe iby’amategeko y’umupira w’amaguru ku isi (IFAB) hamwe n’Akanama k’Ubuhanga mu bya tekiniki, bahuye hifashishijwe ikoranabuhanga kugira ngo baganire ku cyifuzo cyo gushyiraho igihe ntarengwa cy’amasegonda umunani (8) ku kunaga (throw-in) no ku kurengura (goal kick).

Nk’uko byatangajwe, ikipe ya Brentford FC yakoresheje iminota 9 n’amasegonda 18 kugira ngo ikore inage inshuro 10 mu mukino wayo na Liverpool FC, bivuze ko ari impuzandengo y’amasegonda 55.8 kuri buri mupira banaze.

Amakuru aturuka muri IFAB aravuga ko mu kwezi kwa Mutarama bazashyira hanze izindi ngingo nshya z’amategeko harimo:

Kuba VAR izajya ifashishwa mu kibuga igihe umusifuzi azaba yatanze ikarita ya kabiri y’umuhondo (second yellow card) yibeshye, bigatuma umukinnyi asohorwa mu kibuga mu buryo butari bwo.

Kuba itegeko ry’amasegonda 8 ryari risanzwe rikoreshwa ku ba bazamu, rizajya rikoreshwa no ku kunaga no kurengura.

Kuba abakapiteni bonyine ari bo bazemererwa kuganira n’umusifuzi ku byemezoafashe.

Kunaga ntibizongera kurenza amasegonda umunani

Uzajya arenza amasegonda umunani azajya ahabwa ikarita y'umugohondo

Ikipe ya Brentford ni mwe mu zitungwa agatoki mu kurira imininota mu mipira yo kunaga