Abakobwa bari aba kera! Abarimo Tijara Kabendera baratabariza abana b'abakobwa

Abakobwa bari aba kera! Abarimo Tijara Kabendera baratabariza abana b'abakobwa

 Jan 19, 2025 - 08:42

Nyuma y'uko ikibazo cy'abakokwa bakomeje kwiyandarika no kwandagazwa ku mbuga nkoranyambaga gikomeje gufata indi ntera, hirya no hino hatangiye gukorwa ubukangurambaga ku bakobwa basa n'abataye umuco.

Kuva mu mwaka ushize nibwo hadutse ibintu byo gushyira hanze amashusho y'urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga agaragaramo abana b'abakobwa, ndetse byasaga nk'aho abantu bamaze kubifata nk'ibisanzwe.

Icyo gihe bamwe batanze ibirego ku rwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, bavuga ko abari gushyira hanze ayo mashusho bari kubangiriza isura. Muri icyo gihe kandi iki kibazo nticyagaragara mu Rwanda gusa, kuko no mu bihugu by'ibituranyi niko byari bimeze.

Muri icyo RIB yabyinjiyemo irabirwanya, yigisha abantu ko gukwirakwiza amashusho y'urukozasoni hifashishwe mudasobwa cyangwa telefone ari icyaha gihanwa n'amategeko. Icyo gihe abantu barabyumvise ndetse bisa n'ibicogoyemo gake.

Iki kibazo cyongeye kubura umutwe muri iki Cyumweru turi gusoza, ubwo ku mbuga nkoranyambaga abantu batangiye guhererekanya amashusho y'urukozasoni bivugwa ko ari aya Adonis Filer ukinira APR BBC akaba n'umukunzi wa Kathia Kamali mukuru wa Miss Nishimwe Naomie.

Mu gihe ibi byari bicogoye, haje kujya hanze andi mashusho yavugishije benshi aho hagaragaramo umukobwa wisambanya akoresheje icupa ry'inzoga, uwo mukobwa bikaba bivugwa ko ari uwitwa Kwizera Emelyne wamamaye ubwo yofotozanyaga na The Ben agakora ku ishanga ubwo yari yagiye gutaramira mu Karere ka Musanze.

Mbere y'uko aya mashusho ajya hanze, habanje kujya hanze andi yumvikanamo uyu bivugwa ko ari Emelyne n'undi mukobwa mugenzi bisa n'aho bafite umuco wo kuryamana n'abo bahuje ibitsina. Icyakora ibi byose ntacyo Emelyne yigeze abivugaho ngo yemeze ko ari we cyangwa ngo abihakane.

Nyuma hakomeje kujya hanze n'andi mashusho y'urukozasoni agaragagaramo abakobwa batandukanye, ndetse hari n'andi bakeka ko ari Nyambo uyagaragaramo.

Icyakora amashusho y'umukobwa wisambanya akoresheje icupa ry'inzoga niyo akomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga, ku buryo byatumye bamwe bahaguruka baratabariza abana b'abakobwa bakomeje kurenga umurongo.

Tijara Kabendera yashishikarije ababyeyi gushaka ikintu cyakorwa bidatinze uko bikomeje kurenga igipimo. Ati "Dushake icyo dukora kuko turi gutakaza umwari turebera.

Yasabye abakomeje gusakaza aya mashusho no kubacira imanza ko babihagarika kuko atari cyo gisubizo, ntibemere gushukwa n'imbuga nkoranyambaga ngo zibambure ubumuntu.

Tijara Kabendera yasabye abantu guhagarika gukwirakwiza amashusho y'urukozasoni y'abana b'abakobwa 

Si we gusa kuko hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hari n'abandi batanze ibitekerezo bitandukanye, aho bavuga ko umuco Nyarwanda wamaze gutakara, bakavuga ko abakobwa bari aba kera n'aho ab'iki gihe bo bamaze kwangirika bikabije.

Hari ababasabira ibihano......

Mu gihe bamwe basaba ko hagarukaho uburyo bwihariye bwo kujya baha impanuro urubyiruko by'umwihariko abakobwa bakongera kwibutswa imyitwarire ikwiye kuranga umwali, hari n'abasabwa ko bajya bahanwa.

Bavuga ko mu gihe hari amashusho y'urukozasoni yagiye hanze, hajya hakurikiranwa nyirayo akaganirwaza bakamenya imvano yayo n'uko yagiye hanze, ndetse byaba ngombwa akabihanirwa.

Ese ibi biterwa n'iki?

Hari bamwe bavuga ko umuvuduko w'iterambere mu ikoreshwa ry'imbuga nkoranyambaga ahanini ari byo bituma abantu batakigira ubumuntu muri bo, aho usanga uryamana n'umuntu mukifata amashusho bamwe bita ko ari urwibutso nyamara bagirana akabazo gato umwe agahita ayashyira hanze ntacyo yitayeho.

Bivugwa ko kandi hari n'abishyirira hanze aya mashusho kugira ngo bavugwe ku mbuga nkoranyambaga, kubera iyo nyota baba bafitiye ubwamamare.

Gusa ku rundi ruhande hari abavuga ko ababyeyi nabo bateshutse ku nshingano, aho batakicara ngo baganirize abana babo indangagaciro bagomba kugenderaho. Gusa ku rundi ruhande ntitwakwirengagiza ko hari abana bananinye ntibashake kumva inama z'ababyeyi babo.