Amakuru aturuka mu binyamakuru by’imikino byo mu Bufaransa aravuga ko PSG yahisemo kutagaragara muri ibyo birori bitewe n’uko ihuriranye n’umukino ukomeye wa shampiyona bafitanye na Olympique de Marseille utegerejwe mu ijoro ry’uyu munsi.
PSG, ni imwe mu makipe akomeye ku mugabane w’u Burayi, iri mu makipe yagize abakinnyi benshi bari ku rutonde rw’abahatana mu bihembo by’uyu mwaka.
Abakinnyi umunani b’iyi kipe ni bo bashyizwe ku rutonde rw’abahatana barimo Ousmane Dembélé, Désiré Doué, Achraf Hakimi, Khvicha Kvaratskhelia, Nuno Mendes, João Neves, Fabián Ruiz na Vitinha.
Uretse abo bakinnyi, Gianluigi Donnarumma, ubu ukinira Manchester City, na we ari mu bahatanira igihembo cy’umuzamu mwiza ku isi, ashingiye ku musaruro yerekanye ubwo yari akiri umuzamu wa PSG.
Ibi bisobanuye ko nubwo PSG ifite abakandida benshi ku rwego rw’isi mu bihembo bya Ballon d’Or, ariko iyi kipe irajwe ishinga n’umukino wayo wa shampiyona aho kuba mu birori.
Icyakora amakuru aturuka mu binyamakuru birimo SPORTbible, avuga ko abakinnyi ba PSG batatu barimo Ousmane Dembélé na Desire Doue bari mu mvune ari bo baza guserukira iyi kipe baherekejwe na mugenzi wabo Joao Neves.
PSG ntabwo yitabira ibirori bya Ballon d'Or
PSG ifite bakinnyi benshi bahataniye ibihembo muri Ballon d'Or
PSG iraza kuba irimo gukina Marseille mu gihe Ballon d'Or izaba irimo gutangwa
