Abafana ba Selena Gomez ntibavuga rumwe ku rukundo rwe na Benny Blanco

Abafana ba Selena Gomez ntibavuga rumwe ku rukundo rwe na Benny Blanco

 Dec 14, 2024 - 13:57

Mu gihe umuhanzikazi Selena Gomez aherutse gutangaza ko yambitswe impeta n'umukunzi we Benny Blanco, bamwe mu bafana bashimye umubano, bavuga ko Selena na Benny bakundana kandi bakwiriye kubana. Icyakora, abandi baranegura iki cyemezo, bavuga ko Benny adahuje imibereho n’uyu mukobwa w’icyamamare, bityo bakamubona nk’umuntu udashobora kubonera Selena Gomez ibyo akeneye.

Selena Gomez yatangaje ku mugaragaro ko yambitswe impeta na producer Benny Blanco, bamaze igihe bakundana, gusa ni amakuru atarakiriwe kimwe n’abakunzi b’uyu muhanzi.

Bamwe mu bafana bashimye umubano, bavuga ko Selena na Benny bakundana kandi bakwiriye kubana. Icyakora, abandi baranegura iki cyemezo, bavuga ko Benny adahuje imibereho n’uyu mukobwa w’icyamamare, bityo bakamubona nk’umuntu udashobora kubonera Selena Gomez ibyo akeneye.

Ibyo kandi ni nyuma y’ifoto yabo bombi yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga igateza impaka, bitewe n’uko abafana babonye agasanduku k’ibiribwa bihendutse iruhande rwabo.

Nubwo bamuca amazi, gusa Benny Blanco ni producer utunganya umuziki ukomeye, kuko yakoranye n’abahanzi b’ibyamamare nka Taylor Swift na Ed Sheeran.

Abafana bategerezanyije amatsiko kureba iherezo ryurugendo rwabo bombi rusa n’uruganisha ku mushinga wo kuzarushinga.