YouTube: Christopher yahigitse Bruce Melodie n’abandi

YouTube: Christopher yahigitse Bruce Melodie n’abandi

 Oct 4, 2022 - 05:54

Umuhanzi Christopher Muneza abifashijwemo n’indirimbo ye nshya Hashtag ayoboye urutonde rw’abahanzi barebwa cyane kuri YouTube.

Umuhanzi Christopher Muneza uri mu bahagaze neza mu muziki nyarwanda kuva yawugarukamo nyuma y’iminsi yari ishize ari mu bibazo bitari bimworoheye birimo gupfusha mama we, yahigitse bagenzi ku rubuga rucuruza imiziki rwa YouTube mu kugira indirimbo iyoboye izindi mu Rwanda.

Muneza Christopher muri 2021 nibwo yagarutse mu muziki mu buryo bweruye nyuma y'imyaka isaga ibiri asa n'uwawuretse. Kuva muri 2021 amaze gukora indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo "Mi Casa' "Nibido' na "Hashtag' ikunzwe cyane muri iyi minsi.

Ni urutonde ruyobowe na Christopher aho yafashe umwanya wa mbere ahigitse Bruce Melodie wari umaze icyumweru ariwe uruyoboye.

Binyuze kuri YouTube, “Hashtag” ya Christopher iyoboye indirimbo zirimo kurebwa cyane muri iki cyumweru, ikurikiwe na “Kashe’ ya Producer Element, “Inana’ ya Chriss Eazy n’izindi.

Mu cyumweru cyari cyabanje, ubwo uru rutonde rwari ruyobowe na “A l’aise’ ya Bruce Melodie yari ikurikiwe na “Hashtag’ ya Christopher, “Kashe’ ya Element n’izindi.

Kuri ubu indirimbo “Hashtag’ ya Christopher niyo iyoboye indirimbo nyarwanda kuri YouTube.

Nta minsi ishize Bruce Melodie ayoboye urutonde .

Abahanzi bane, Christopher, Elements, Bruce Melodie na Chriss Eazy nibo bayoboye abandi ku rutonde rw'abahanzi