Papa Francis I yavutse tariki 17 Ukuboza 1936, avukira muri Argentina mu gace ka Flores, avukira mu muryango w'abana batanu akaba ari we mfura.
Se yitwaga Mario José Bergoglio, Nyina akitwa Regina Maria Sivori. Avuka yiswe Jorge Mario Bergoglio, aza gufata izina rya Francis ubwo yari amaze kuba Umushyushyarugamba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yose.
Nubwo bari batuye muri Argentina, ariko Se yari umwimukira waho kuko ubusanzwe akomoka mu Butariyani.
Papa Francis I yize amashuri abanza mu ishuri ry’Abasereziyani ba Don Bosco i Buenos Aires, ayisumbuye ayiga mu ishuri ry’ubumenyingiro, naho Kaminuza yiga mu ishami ry’ikoranabuhanga mu butabire (Chemical Technology) mu 1963.
Muri icyo gihe Papa Francis I yigaga abifatanya no gukora akazi ko gucunga umutekano mu kabari kugira ngo abone amafaranga amufasha kubaho.
Papa Francis I yakoze akazi ko gucunga umutekano mu kabari
Yabaye umwarimu igihe kinini, nyuma ajya kwiga ibijyanye n’indimi, yiga Filozofi muri kaminuza y’Abayezuwiti i Salvador kuva mu 1967 kugeza mu 1970.
Tariki ya 13 Ukuboza 1969, nibwo yahawe Ubusaseredoti, muri 1973 agirwa umuyobozi ushinzwe kureberera abakirisitu bo mu ntara zose za Argentine kugeza mu 1979, mu 1998 aza kugirwa Arikibishopu(Archbishop) wa Buenos Aires.
Mu 2001, yagizwe Karidinari na Papa Yohani Paul wa II.
I Vatikani yari ashinzwe imihango Mitagatifu n’itangwa ry’amasakaramentu, no gutanga ubutumwa bw’abapadiri, akaba yari anahagarariye Komisiyo ya Vatikani muri Amerika y’Epfo.
Ku wa 28 Gashyantare 2013, ubwo Papa Benedigito wa XVI yeguraga, yahise ati atorerwa kumusimbura ku wa 13 Werurwe, aribwo yahise afata izina rya Francis I, mu rwego rwo guha icyubahiro Mutagatifu Francis wa Assisi wicishaga bugufi agendeye ku Ivanjiri, akanafasha abakene mu buryo budasanzwe.
Papa Francis I yitabye Imana ku myaka 88 y'amavuko
