Byasabye ko yiyambaza RIB! Ibitaravuzwe ku rugendo rwa RJ The Dj uherutse mu Rwanda

Byasabye ko yiyambaza RIB! Ibitaravuzwe ku rugendo rwa RJ The Dj uherutse mu Rwanda

 Jun 8, 2024 - 13:00

Romy Jons uzwi nka RJ The Dj, usanzwe ari umu-Dj wihariye wa Diamond Platinumz, aherutse mu Rwanda ahagirira ibihe byiza, gusa byaje kurangira agiranye ikibazo n’umuntu biba ngombwa ko yiyambaza urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB.

Romy Jons umu-Dj kabuhariwe muri Africa ndetse akaba ari nawe wihariye ufasha Diamond Platinumz kuvanga imiziki mu bitaramo, yasesekaye mu Rwanda tariki 30 Gicurasi 2024, aho yari yitabiriye ibitaramo bibiri birimo n’umukino wa nyuma wa BAL, muri BK Arena.

Uyu mugabo yagiriye ibihe byiza mu Rwanda nk’uko na we yakomeje kugenda abyivugira ko ahafata nko mu rugo kuko ahafite inshuti nyinshi, ari byo bituma iyo yaje yumva yisanzuye, gusa bavuga ko nta byera ngo de, kuko uyu mugabo yaje guhura n’ikibazo ku munota wa nyuma ubwo yari agiye kurira indege.

Uyu mugabo uhorana akazi kenshi, byari biteganyijwe ko akiva mu Rwanda, azahita akomereza mu gihugu cy’Ubushinwa, aho yari afite akandi kazi.

Rj The Dj yageze i Kigali yitabiriye ibitaramo yari yatumiwemo

Nk’abandi banyamahanga bose baje mu Rwanda, baba bagomba kuvunjisha amafaranga bakayashyira mu manyarwanda kugira ngo babashe kuyakoresha mu gihugu. Ibi ni niko Romy Jons yabikoze, gusa ubwo yari agiye gusubira iwabo, yongeye kujya kuvunjisha ayo yari asigaranye, ari ho havutse ikibazo.

Yaje kujya aho bagomba kumuvunjira bakamuha amashilingi, gusa aza gukora ikosa ryo gutanga amafaranga menshi ariko atazi umubare wayo, asaba ko bamubarira bakamubwira umubare wayo ndetse n’ayo biza guhwana nibayashyira mu mashilingi.

Baje kubimukorera bamubwira ko havuyemo angana na miliyoni imwe n’igice y’amanyarwanda, gusa haza kubaho kutumvikana ku mafaranga bagomba kumuha ari mu mashilingi, biba ngombwa ko ayabasubizwa bajya gushaka ahandi.

Ubwo bageraga hanze, baje kongera gusubira muri ya mafaranga ngo barebe niba koko ari yo, gusa baza gutungurwa no gusanga miliyoni n’igice bababwiye ntayirimo, ahubwo harimo miliyoni imwe gusa.

Ubwo basubiraga kureba wa muntu wababariye ngo bamubaze aho andi agiye, undi yaje kubitarutsa ababwira ko amafaranga yayabaze bari kumwe ndetse arabasubiza bareba, kuba atuzuye nta makosa abifitemo.

Muri izo mpaka z’urudaca, byatumye Romy yerekeza kuri RIB ajya gutanga ikirego, niko guhita bazana uwo bagiranye ikibazo bamukoraho iperereza. Nubwo ikibazo cyakemutse agasubizwa amafaranga ariko byaje kurangira indege yari yafashe imusize, biba ngombwa ko ategereza indi.

Ubwo yari agiye gusubira iwabo, Rj The Dj yahuye n'ikibazo cyo kubura amafaranga bituma indege imusiga