Yahoze aririmba anabyina mu tubyiniro! Ubuzima bwa Pasiteri Julienne warikoroje ku mbuga nkoranyambaga

Yahoze aririmba anabyina mu tubyiniro! Ubuzima bwa Pasiteri Julienne warikoroje ku mbuga nkoranyambaga

 Apr 28, 2025 - 18:49

Pasiteri Julienne uri kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, ni umwe mu bavugabutumwa bakunzwe bitewe n'inyigisho ze zicengera benshi binyuze mu muryango wa 'Grace Room Minisitries' umaze gushinga imizi hano mu Rwanda.

Amazina ye yombi ni Julienne Kabiligi Kabanda, yavukiye i Bujumbura mu Burundi, akaba ari umubyeyi w'imyaka 45 y'amavuko n'abana bane. Yavukiye mu muryango w'Abakristu, ariko utarimo ivugabutumwa nk'iryo akora ku munsi wa none.

Pasiteri Julienne avuga ko yatangiye ivugabutumwa akiri umwana muto w'imyaka 18 y'amavuko ubwo yari akiga mu mashuri yisumbuye, gusa avuga ko mbere yo kuritangira yabanje kunyura mu bintu byinshi bitandukanye ku buryo iyo ataza gukizwa bimwe byari no kuzamugiraho ingaruka.

Mu mikurire ye yakuze ari umwana ukunda umuziki cyane, ndetse akaba ari wa mwana ukunda utuntu twiza nk'abandi bana bose b'abakobwa nubwo nyuma yaje guhinduka mu buryo nawe bwamutunguye akisanga yakiriye agakiza.

Julienne uretse kuba yarakundaga umuziki, yari afite n'impano yo kuririmba ku buryo ku myaka 17 mbere y'uko yakira agakiza yari afite itsinda ry'abakobwa bagendanaga mu ibanga rikomeye yarabihishe iwabo na zimwe mu nshuti ze za hafi, kuko yabonaga imyitwarire y'abo bakobwa ababyeyi be bamenye ko bagendana batabyishimira.

ImageJulienne yakuze akunda kuririmba cyane

Iryo tsinda ry'abakobwa nta kindi babaga bakora uretse kujya kuriririmba no kubyina mu tubyiniro dutandukanye ndetse no kujyana mu bitaramo hirya no hino mu gihugu, ndetse bakabikuramo amafaranga menshi.

Ati "Twagiye mu bitaramo byinshi, twagiye mu tubyiniro kubyina kandi tukabona amafaranga. Umuziki wari kimwe mu bintu byantwaraga cyane. Nakundaga kuririmba cyane nsubiramo indirimbo z’abahanzi, Brenda Fassie nasubiyemo indirimbo ze nyinshi n’abandi bahanzi."

Uko umukozi wo mu rugo yamufashisje gukizwa

Julienne avuga ryari ijoro rimwe avuye kubyina mu kabyiniro nk'ibisanzwe ahagana ku isaha ya saa Cyenda z'urukerera, ageze mu rugo asanga umukozi wabo yashyize Bibiliya ku ruhande hafi y'igitanda ubwo yari agiye kumutunganyiriza icyumba ke.

Icyo gihe ntabwo yishimiye gusanga Bibiliya mu cyumba ke, ndetse yiyemeza ko mu gitondo nabyuka baza guserera akamubwira impamvu yasize Bibiliya mu cyumba cye.

Nyuma y'igihe, Julienne yaje kumenya amakuru ko uwo mukozi yajyaga amubona asohotse yareba uburyo yambaye n'ahantu agiye bikamutera impungenge, bituma yiyemeza gufata iminsi yiyiriza ubusa amusengera.

Umunsi Julienne asanga Bibiliya mu cyumba cye, wari wo wa nyuma w'amasengesho uwo mukozi yakoraga amusengera. Ubwo yari arimo amusengera nibwo yamwumvise atashye ahita ajya inyuma y'urugi aramwihisha akomeza gusenga (Uko niko byagenze kugira ngo Bibiliya ayisige aho).

Muri iryo joro Julienne yararyamye ariko nubwo yari afite umunaniro ntabwo yigeze abona ibitotsi na bike, niko gufata ya Bibiliya ngo abe ayihugiyemo asoma inkuru yajyaga yumva za Abraham ariko atazi aho azikura.

Muri uko kuzenguruka ahiga aho yakura iyo nkuru ya Abraham, yaje kugwa mu byahishuwe asoma ijambo rigira riti "Kuri uwo munsi, ngiye kubona mbona abantu bavuye mu mahanga yose n'indimi zose bahagaze imbere y'intebe y'urubanza rwa Kristo, abacira imanza zikwriye n'ibyo bakoze."

Ni amagambo yamukoze ku mutima atangira kwitekerezaho yivugisha, akomeza asoma n'andi magambo nyuma aza kwisanga yapfukamye asaba Imana kumuhindura.

Kuva icyo gihe yatangiye kujya ajya mu rusengero, amenya Imana niko kwakira agakiza, aza gutangira ivugabutumwa ageze mu mwaka wa Gatatu w'amashuri yisumbuye kugeza n'ubu.

ImagePasiteri Julienne yakiriye agakiza abifashijwemo n'umukozi wo mu rugo iwabo

ImagePasiteri Julienne yatangiye ivugabutumwa ku myaka 18 y'amavuko