Yahisemo kugura ingofero y'icyuma kugira ngo areke itabi

Yahisemo kugura ingofero y'icyuma kugira ngo areke itabi

 Jun 26, 2024 - 20:05

Benshi batangajwe n'inkuru y'umugabo wo mu gihugu cya Turukiya wafashe icyemezo cyo kugura ingofero y'icyuma ifungishwa ingufuri kugira ngo abashe kuva ku itabi.

Kureka itabi ni inzira bamwe bagerageza ariko  bakagoonga umwamba, ariko kuri Ibrahim Yücel ukomoka muri Turukiya byari byoroshye nyuma yo gukora ingofero y’icyuma yari ifunze n’ingufuri kugira ngo atajya abasha gutumagura itabi.

Uyu mugabo yavuze ko se amaze gupfa mu 2013 azize kanseri y’ibihaha yatewe no kunywa itabi, yashakishije uburyo bwo kwikuramo ibiyobyabwenge ahitamo gukeresha ingofero ikozwe mu cyuma kandi ifunze n’ingufuri, maze ifunguzo akaziha umugore we n’umwana.

Yücel, wari umaze imyaka 26 anywa itabi paki ebyiri ku munsi, ngo icyo  cyemezo cyo guhagarika itabi yagifashe ubwo kazi.

Icyakora, nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu bibitangaza,  ngo uyu mugabo yashoboye kureka itabi mu gihe cy’amezi make, mu gihe bamwe mu baturanyi be bamushimiye imbaraga yagize nyuma yo kugerageza inshuro nyinshi kureka ibiyobyabwenge mu bundi buryo ariko bikanga.