Yago yongeye kwifatira ku gahanga Bruce Melodie

Yago yongeye kwifatira ku gahanga Bruce Melodie

 Sep 28, 2024 - 08:33

Nyuma y'uko umuhanzi akaba n'umunyamakuru, Yago Pon Dat, agaragaje ko yiteguye kwicara akaganira na Bruce Melodie bagakemura ibibazo bafitanye, yongeye kumwifatira ku gahanga anyuze ku ndirimbo ye nshya.

Ku munsi w'ejo nibwo umuhanzi Bruce Melodie yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Iyo Foto' yahuriyemo na Bien Aimé Sol wo mu gihugu cya Kenya, indirimbo iri no kuri album ye itegerejwe na benshi yitwa 'Colorfull Generation'.

Ni indirimbo yagiye hanze ivugisha benshi bitewe n'amashusho yayo agaragaramo Bruce Melodie akora nk'ibyo The Ben yigeze gukorera mu Karere ka Musanze, ubwo yakururaga ishanga ry'umukobwa witwa Emelyne.

Ku mbuga nkoranyambaga bamwe bagiye bagaragaza ko Bruce Melodie yigaragaje nk'umuntu ugendera kuri The Ben, ariko kandi bamwe bakavuga ko ari umuhanga uzi gukora 'Showbiz' kugira ngo avugwe cyane.

Yago Pon Dat nawe yanze kuripfana agaragaza ko iyi ndirimbo ya Bruce Melodie nta buhanzi burimo.

Mu butumwa yanyujije kuri X, Yago yavuze ko Bruce Melodie nta muziki akora, ahubwo akora indirimbo agendeye ku biri kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga, mu byo yise 'Umuziki w'urwenya'.

Yagize ati "Nta buhanzi burimo! Ntabwo bakora umuziki, bigana ibiri gucaracara, mbese bakora umuziki w'urwenya."

Yago yavuze ko Bruce Melodie akora umuziki w'urwenya

Mu minsi yashize mu kiganiro Yago yanyujije kuri shene ye ya YouTube, yagaragaje ko Bruce Melodie ari umugabo yubahira ibikorwa bye yakoze, ndetse agaragaza ko yiteguye kwicara bakaganira bagacoca ibibazo bafitanye.

Ni amagambo yitangarije nyuma y'uko uwitwa Safari Agawa ufatwa nk'umujyanama we amubwiye ko yahamagaye Bruce Melodie na Murungi Sabin abasaba ko bazaganira nk'abantu b'abagabo bagakemura ibibazo bafitanye, nabo bakamwemerera nta kuzuyaza.

Yago Pon Dat aherutse gutangaza ko yiteguye kuganira na Bruce Melodie bagakemura ibibazo bafitanye