Mu kiganiro yanyujije kuri 'Yago Tv Show', Yago yemeje ko koko atakiri kumwe n'umugore we Teta Christa n'umwana baheruka kwibarukana.
Yago yavuze ko Teta Christa ubu yamaze kugaruka mu Rwanda, kuri ubu akaba ari kumwe n'umuryango kandi we n'umwana bameze neza.
Ati "Uyu mukobwa nababwiye nakundaga, ntabwo tukiri kumwe....ni nange ubyivugiye ntabwo tukiri kumwe, ari mu muryango we. Ndabishimira Imana ko ari mu muryango we akaba ameze neza ndetse n'umwana akaba ameze neza."
Muri iki kiganiro Yago yanyomoje amakuru yavugwaga ko ari we wirukanye uyu mugore, nyuma yo gusanga umwana baherutse kwibarukana atari uwe.
Yago yashimangiye ko umwana ari uwe, ndetse ko ibyo ntaho bihuriye no gutandukana kwabo.
Ati "Hari abavuze ngo 'nasanze umwana atari uwange'. Oya, Life ni uwange kandi azabaho neza na Nyina azabaho neza."
Yago yavuze ko umunsi uyu mugore we afata umwanzuro wo kumusiga, nta kintu Yago yari yamutwaye ndetse ngo yagiye we atari mu rugo.
Yago yavuze ko nawe yatunguwe no kubona umugore amwandikiye ubutumwa amusezeraho, nyuma y'ibyumweru bitatu gusa bibarutse.
Ati "Ntabwo ngewe nigeze nirukana umuntu nakundaga, nta nubwo namukubise. Ikindi mukwiye kumenya, ni uko ngewe yanansezeye ntari mpari, ntari mu rugo. Yansezeye ndi mu kazi nagiye gushaka imibereho, anyoherereza ubutumwa ambwira ko agiye."
Yago kandi yanyomoje abari kuvuga ko aya ari amayeri (prank), yahimbye kugira ngo yamamaze album ye yitegura gushyira hanze yise 'Yago Life II' yitiriye umwana we, avuga ko nibiba ngombwa album araba aretse kuyisohora.
Mu minsi ishize nibwo byatangiye guhwihwiswa ko Yago Pon Dat n'umugore we umwuka utameze neza, nyuma y'uko bigaragaye ko nta n'umwe ugikurikira undi kuri Instagram ndetse n'amafoto yabo bari kumwe bose bayasibye.
Byaje gufata intera mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ubwo Yago yandikaga ubutumwa kuri Instagram ye agira ati "Urukundo rw'ikinyoma ruragatabwa, arenzaho utumenyetso tw'umutima umenetse n'utundi turira."
Ibi byatumye benshi batangira kwemeza ko aya makuru nta kabuza ashobora kuba ari impamo, nubwo bamwe babifashe nko 'gutwikira' album ye.
Yago yemeje ko yatandukanye n'umugore we
Yago yavuze ko umugore we yamusize nyuma y'ibyumweru bitatu gusa bibarutse
