Wiz Khalifa yatunguye benshi atangaza ko yasezeye burundu ku gatama

Wiz Khalifa yatunguye benshi atangaza ko yasezeye burundu ku gatama

 Sep 30, 2025 - 17:47

Umuraperi w’icyamamare ku isi, Wiz Khalifa, yatangaje ko yahisemo kureka inzoga burundu, nyuma yo gusanga zitamugirira akamaro ahubwo zimutera ibibazo by’ubuzima.

Mu butumwa bwe, Wiz Khalifa yagize ati:“Nigeze kureka inzoga mbere, ariko ubu ndongera mvuge ko nta nzoga n’imwe izongera kwinjira mu mubiri wanjye na rimwe.”

Uyu muhanzi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasobanuye ko n’ubwo yari asigaye anywa rimwe mu cyumweru, umubiri we n'ubundi wari warananiwe kubyihanganira.

Yagize ati:“Nagabanyije kugeza ku kinyobwa kimwe mu cyumweru, ariko umubiri wanjye ntiwashoboye no kucyihanganira. Hangovers zafumaga numva nk’aho ari amarembo y’ijuru afunguwe, kandi ibyo si ibyishimo bifite agaciro ku gihe gito.”

Yakomeje avuga ko inzoga zitamuzaniraga ibyishimo nyakuri, ahubwo zimutera imyitwarire idafite umumaro. 

Ati:“Ikirenze kuri ibyo, ntibinezeza na gato. Ahubwo bituma mvuga amagambo adafite icyo asobanuye, nkajya nsinzira ku ntebe nambaye imyenda yose. Ndabyanze, birahagije.”

Kuri ubu, Wiz Khalifa yavuze ko ari kwishimira ubuzima buzira umuze, kandi ko yisanga afite amahoro n’imbaraga bituruka mu kureka inzoga burundu.

Wiz Khalifa yasezeye kuri ka manyinya burundu

Wiz Khalifa avuga ko inzoga zimukoresha amabi