Weasel yasubije umuhungu wa Jose Chameleone ushaka kwandagaza Se

Weasel yasubije umuhungu wa Jose Chameleone ushaka kwandagaza Se

 Dec 24, 2024 - 15:14

Weasel Manizo yarwanye ku muvandimwe we Jose Chameleone utorohewe n'umuhungu we Abba Marcus, aho akomeje kugenda amusebya ku mbuga nkoranyambaga ko ari umuntu wananiranye akanga kuva ku biyobyabwenge.

Mu minsi ishize nibwo umuhungu wa Jose Chameleone, Abba Marcus yagiye kuri Tik Tok ye avuga ko basanze Se arwaye indwara y'impindura yatewe n'uko yari amaze igihe akoresha ibiyobyabwenge byinshi.

Muri ayo mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga kandi, uyu muhungu yavugaga ko Papa we yagiriwe inama n'abaganga kenshi ko yareka ibiyobyabwenge ariko akanga akananirana, none bikaba bimugeze bubi.

Uyu muhungu kandi yumvikanye anenga abavandimwe ba Jose Chameleone ndetse n'ababyeyi be ko aribo bamutereranye bakanga kumugira inama, ahubwo bagashaka gushyira amakosa kuri nyina (Daniella Atim) ko afite uruhare mu kunywa ibiyobyabwenge kwa Jose Chameleone nyamara arengana.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Weasel yasabye Abba Marcus ko yahagarika ibyo ari gukora asebya se ku mbuga nkoranyambaga, kuko uwo yita ko yabaswe n'ibiyobyabwenge ari we wamwishyuriye amashuri yose ndetse akamutuza no muri Amerika.

Ati "Uwo uri kwita ko yabaswe n'ibiyobyabwenge  yakwishyuriye amashuri yose,  akujyana muri Amerika, akugurirayo n'inzu ndetse n'ubu akaba agihanganye n'ubwishyu. 

"Ni ibintu bibabaje kuko ni Papa we. Ndagukunda Abba, ariko rekera aho."

Weasel yashimangiye ko ibyo uyu muhungu ari gukora ari kubikoreshwa n'ubwana, kandi yizeye ko nawe umunsi yakuze akitwa Papa azumva neza ibyo Papa we yanyuzemo.