Hari hashize iminsi mike bitangajwe ko inzu ifasha abahanzi yo muri Tanzania ndetse imaze kubaka izina muri Africa ariyo WCB Wasafi, igiye gutangaza umuhanzi mushya yamaze gusinyisha.
Ibi byatumye abakunzi ba muzika yo muri Afurika y'i Burasirazuba by'umwihariko muri Tanzania bategerezanya amatsiko, kureba iyo mpano nshya igiye kuzamurirwa ahanyuze amazina amaze gukomera nka Harmonize, Rayvanny, Zuchu n'abandi.
Mu masaha y'ijoro ryo kuri uyu wa Kane nibwo amakuru yagiye hanze yemeza ko umusore ukiri muto witwa Dvoice ariwe watewe iteka agahabwa amahirwe yo gukorera muri iyi nzu ya Diamond Platnumz, uyu musore akaba yahise anashyira hanze umuzingo(Album) w'indirimbo.
Ni umuzingo w'indirimbo yise Swahili Kid, ukaba ugizwe n'indirimbo 10 harimo n'iyo yakoranye na Diamond Platnumz yitwa 'Kama wengine'. Si Diamond gusa kandi kuko hariho n'izindi ndirimbo yakoranye n'abandi bahanzi bo muri Wasafi barimo nka Mbosso, Zuchu na Lava Lava.
Umuhanzi waherukaha gusinyishwa muri Wasafi mu bo Dvoice asanzemo ni Zuchu watangajwe n'iyi nzu tariki 08 Mata mu 2020. Kuva icyo gihe uyu mukobwa ukomoka muri Tanzania ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika y'i Burasirazuba na Afurika muri rusange.
Dvoice yinjiye muri Wasafi asangamo abandi bahanzi b'amazina akomeye muri Tanzania barangajwe imbere na Diamond Platnumz, hakaza Mbosso, Lava Lava, Queen Darleen na Zuchu.
Dvoice yamaze gutangazwa nk'umuhanzi mushya wa WCB Wasafi
Urutonde rw'indirimbo ziri kuri album ya Dvoice
