Umunyamategeko wa Chris Brown, Levi McCathern yasubije ku kirego Chris Brown aregwamo gutegeka abakozi be gukubita abantu bane muri kimwe mu bitaramo aherutse gukorera i Fort Worth, muri Texas ku ya 20 Nyakanga. McCarthen yavuze ko ibirego ari ibihimbano ndetse na gahunda y’abo bantu bagamije gushaka indonke!
Bavuga ko Brown Nyuma yo gusoza igitaramo cye yahamagaye mu rwambariro, harimo abagabo Bane, n’abakobwa hafi 40, gusa ngo igitangaje ni uko yategetse itsinda rye gukubita abo bagabo bane bivugwa ko bari bafitanye ibibazo.
Amakuru rero yavugaga ko abo bagabo bane batanze ikirego barega Chris Brown n'inshuti ye Yella Breezy, bavuga ko bifuza miliyoni 50 z’amadorari nk’indishyi z’imvune bagize kubera urwo rugomo.