Uwise Pasiteri Julienne 'Intumwa ya Satani' yasabye imbabazi

Uwise Pasiteri Julienne 'Intumwa ya Satani' yasabye imbabazi

 Apr 28, 2025 - 22:00

Nyuma y'uko uwita Bakame ku rubuga rwa X atangaje amagambo aharabika Pasiteri Julienne Kabanda amwita 'Intumwa ya Satani' abantu bakamugaya cyane ndetse n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rugatangira gusesengura aya magambo ye, uwayanditse yaciye bugufi asaba imbabazi avuga icyamuteye kubivuga.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, uyu ukoresha amazina ya Bakame yanditse ubutumwa asaba imbabazi Abanyarwanda muri rusange ndetse n'umuryango wa Pasiteri Julienne Kabanda ku bwo gukoresha amagambo amuharabika, avuga ko yabitewe n'amarangamutima ye yamuyobeje.

Ati " Nanditse nsaba imbabazi umuryango Nyarwanda, by'umwihariko umuryango wa Pastor KABANDA Julienne bitewe n'igikorwa nakoze kubera amarangamutima yanjye yanyobeje bityo nkagwa mu cyaha kibangamira imibereho bwite ya muntu dusanga mu ngingo ya 39 y'itegeko No 60/2018 ryerekeye gukumira no guhana n'ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga."

Yakomeje agira inama urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga, abasaba gukoresha imbuga nkoranyambaga neza mu bwisanzure ariko bakibuka no kubaha uburenganzira bw'abandi.

Ubutumwa yari yanditse aharabika Pasiteri Julienne bwagira buti "Reka mwite intumwa ya satani ku Isi, Mama w’ikinyoma. Uyu ni mushiki wa Apôtre Gitwaza mu kwitwaza ijambo ry’Imana bagatuburira Abanyarwanda. Uwampuza nawe Isi yose itureba nkamubaza ikibazo kimwe cyo muri Bibiliya abeshyako yigisha.”

Nyuma yo gutangaza aya magambo yatewe imijugujugu n'abakoresha imbuga nkoranyambaga, ndetse nyuma umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thiery atangaza ko batangiye gusesengura amagambo y'uyu Bakame ngo barebe niba agize icyaha, bityo atangire gukurikiranwa n'amategeko.

Pasiteri Julienne yasabwe imbabazi n'uwamwise intumwa ya Satani

Pasiteri Julienne aherutse gukora igiterane k'iminsi itatu yuzuza BK Arena