Uwibye indirimbo za Beyoncé yakatiwe

Uwibye indirimbo za Beyoncé yakatiwe

 May 12, 2026 - 19:44

Umugabo witwa Kelvin Evans washinjwaga kwiba indirimbo z’umuhanzikazi Beyoncé yari agikora, yamaze gukatirwa imyaka ibiri y’igifungo nyuma yo kwemera ibyaha yashinjwaga mu rukiko rwa Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki kibazo cyatangiye kuvugwa cyane mu mpeshyi ya 2025 ubwo Beyoncé yari ari mu bitaramo bye bya “Cowboy Carter Tour”, rumwe mungendo zikomeye zakozwe n’uyu muhanzikazi mu mateka y’umuziki wa Country music.

Amakuru yatangajwe icyo gihe yavugaga ko Evans yinjiye mu modoka yari yakodeshejwe n’umwe mu bagize itsinda rikorana na Beyoncé, maze akiba ibikoresho byari bibitseho indirimbo zitari zagasohotse ndetse n’andi makuru y’ibanga ajyanye n’ibitaramo by’uyu muhanzikazi.

Christopher Grant umwe mubatanze amakuru ku iyibwa ry’izi ndirimbo, yabwiye polisi ko ibintu byibwe harimo ibikoresho bibikwaho amakuru muri mudasobwa(“hard drives” ) zari zibitseho indirimbo za Beyoncé zitari zagasohotse, amashusho y’imitegurire y’ibitaramo, gahunda z’ibyerekanwa ku rubyiniro ndetse n’urutonde rw’indirimbo zari ziteganyijwe mu bitaramo by’icyo gihe n’ibizakurikiraho.

Raporo ya polisi yagaragaje ko ibyo bikoresho byari bifite umutekano udasanzwe kuko indirimbo zari zashyizweho ibimenyetso byihariye (watermarks) kugira ngo hirindwe ko zasakara mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Usibye ibyo, Evans yanashinjwaga kwiba ibindi bikoresho birimo AirPods Max, amadarubindi ahenze ndetse na mudasobwa zigendanwa.

Kuri uyu wa 12 Gicurasi 2026, Kelvin Evans yitabye urukiko yemera ibyaha byose yashinjwaga. Nubwo yari ashobora gukatirwa kugeza ku myaka itandatu y’igifungo, urukiko rwamukatiye imyaka ibiri nyuma y’ubwumvikane bwabaye hagati y’impande zombi.

Umunyamategeko wa Evans yavuze ko umukiliya we yemeye amakosa ye kandi ashaka gutangira ubuzima bushya ku bw’umwana we ndetse no gushaka imibereho mu buryo bwemewe n’amategeko.

Nubwo habaye ubu bujura bwateje impagarara, urugengo rw’ibitaramo rwa “Cowboy Carter” rwa Beyoncé rwakomeje kugenda neza cyane ndetse ruba rumwe mu zikomeye mu mateka y’umuziki w’isi.

Nyuma y’ibitaramo birenga 30, Beyoncé yinjije arenga miliyoni 407 z’amadolari ndetse agurisha amatike miliyoni 1.6, ibintu byatumye uru rugendo ruba urwambere rwinjije amafaranga menshi mu njyana ya Country Music.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien