Uncle Austin yanenze abanyamakuru batonesha abahanzi bamwe

Uncle Austin yanenze abanyamakuru batonesha abahanzi bamwe

 May 9, 2026 - 21:41

Umuhanzi Uncle Austin yavuze ko bamwe mu banyamakuru bo muri iki gihe bakoresha ikimenyane mu gufasha abahanzi kumenyekanisha ibikorwa byabo, ibintu avuga ko byatumye urukundo rwari hagati y’itangazamakuru n’abahanzi rugabanuka cyane.

Ubwo yaganiraga na IGIHE, uyu muhanzi yavuze ku buryo ubufatanye hagati y’abanyamakuru n’abahanzi bwagiye buhinduka uko imyaka yagiye ishira, cyane cyane mu bijyanye no kumenyekanisha indirimbo ku bitangazamakuru.

Uncle Austin yavuze ko mu myaka yashize, abanyamakuru bakoraga akazi bafite ishyaka ryo gushaka ibihangano bishya no kubigeza ku bakunzi b'umuziki, ariko ubu hari bamwe bakora bashingiye ku kimenyane cyangwa ku bucuti bafitanye n’abahanzi.

Yagize ati: “Mu bihe bya mbere wasangaga umunyamakuru ari kuzenguruka mu nzu zitunganya imiziki ashaka kuba uwa mbere mu gucuranga indirimbo nshya. Ariko ubu bamwe bavuga ngo ‘ntabwo nyicuranga niba atari iy’inshuti wanjye.’”

Yavuze ko kuri ubu umubano hagati y’abahanzi n’ibitangazamakuru wakonje cyane, ibintu we abona ko byatangiye cyane mu gihe k’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Kuri we, iri rushanwa ryaje rihindura byinshi mu muziki nyarwanda, ariko byiganjemo umuco ku banyamakuru wo gushyigikira abahanzi hashingiwe ku mafaranga aho gushingira ku mpano.

Uncle Austin yavuze ko kuva icyo gihe bamwe mu banyamakuru batangiye kwishyurwa kugira ngo bateze imbere abahanzi bamwe kurusha abandi, ibintu avuga ko byaciye intege ubufatanye nyabwo bwagombaga kuranga uruganda rwa muzika.

Yavuze kandi ko icyo gihe habayeho kwishyira mu matsinda hagati y’abahanzi n’abanyamakuru, bituma aho gushyigikirana habaho guhangana no kurebana ay’ingwe.

Nubwo yasezeye mu itangazamakuru, Uncle Austin yavuze ko agifite umuhate wo gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’umuziki nyarwanda, aho yavuze ko ari gutegura uburyo azajya afasha abahanzi mu bikorwa byabo mu minsi iri imbere.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien