Umuvugabutumwa wo muri Israel ari mu mazi abira azira gukangisha Emmanuel Macron urupfu

Umuvugabutumwa wo muri Israel ari mu mazi abira azira gukangisha Emmanuel Macron urupfu

 Aug 12, 2025 - 18:58

Nyuma y'uko Perezida Emmanuel Macron atangaje ko yemeye Palestine nk'igihugu, benshi mu batuye Israel ntabwo banyuzwe n'icyo cyemezo ku buryo umwe muri bo agiye kuryozwa amagambo yavuze kuri Emmanuel Macron n'u Bufaransa ayoboye.

Umuvugabutumwa wo muri Isiraheli, Daniel David Cohen, ari mu mazi abira nyuma yo gutangaza amagambo akomeye akangisha Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron urupfu, kubera icyemezo cyafashwe n’u Bufaransa ku wa 24 Nyakanga cyo kwemera ku mugaragaro igihugu cya Palestine.

Mu nyigisho yanyujije kuri YouTube, Cohen yavuze ko icyo cyemezo atari gusa igitero ku Bayahudi, ahubwo ko ari “itangazo ry’intambara ku Mana,” ashimangira ko ari uguhinyura ububasha bw’Imana ku butaka bwa Isiraheli.

Yongeyeho ko u Bufaransa bushobora gusenyuka nk’uko byabaye kuri Irani, asaba Abayahudi bahatuye kuhava vuba na bwangu.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu w’u Bufaransa, Bruno Retailleau, yatangaje ko ayo magambo yamaze kuyashyikiriza ubushinjacyaha ndetse afata n’ingamba zo guhagarika ikwirakwizwa rya videwo iyagarukaho.

Ibiro by’Ubushinjacyaha i Paris byemeje ko byamaze gutangiza iperereza kuri aya magambo, mu gihe impaka ku cyemezo cy’u Bufaransa cyo kwemera Palestine nk'igihugu zikomeje kuba nyinshi  hirya no hino ku isi.

Umuvugabutumwa wo muri Israel ari mu mazi abira nyuma yo gukangisha Emmanuel Macron urupfu