Uyu musore ari mu bakinnyi bavugwa ko bashobora gusohoka muri Real Madrid, nyuma y'uko umwaka ushize w'imikino yabuze umwanya uhagije wo gukina byatumye amakipe arimo na Arsenal amutekerezaho.
Xabi Alonso yagize ati “Nzi ibyamubayeho mu mwaka ushize...kandi uburyo yarangije umwaka ntabwo bwari bworoshye kuri we. Yafashe umwanya ngo agarure imbaraga. Twaganiriye kuva ku munsi wa mbere ngera i Madrid”.
Uyu mutoza yakomeje agira ati “Mbona ashishikajwe no kugira uruhare mu kibuga, afite inyota yo gukina kandi yiteguye kwishimira umukino. Twabiganiriyeho, tubihanaho ibitekerezo, none ubu tugomba kubishyira mu bikorwa”.
Real Madrid irateganya kugura rutahizamu mushya uzaza asanga Endrick bakuye mu gihugu cya Brazil ariko bitigeze bikunda.
Vuba aha ibinyamakuru byo muri Esipanye byanditse ko iyi kipe yifuza kugura Alexander Sørloth wa Atlético Madrid uri muri bane batsinze ibitego byinshi muri La Liga ya 2024-2025.
Nubwo bimeze bityo, uyu mutoza afite urugamba rwo kuzaha umwanya abakinnyi bakiri bato bakeneye umwanya wo gukina, Arda Güler, Brahim Díaz, Rodrygo Goes, Eduardo Camavinga, Franco Mastantuono ndetse n'abandi.
Rutahizamu Alexander Sørloth ikipe ya Real Madrid yatekerejeho
Rodrygo Goes yatekerezwaga n'amakipe yo mu gihugu cy'Ubwongereza
