Uyu mushinga wari ukubiyemo igitekerezo cyo kubaka umujyi ugezweho mu gace ka Mbodiène hakaba mu 100 km mu Majyepfo y'umurwa mukuru wa Senegal 'Dakar', ukaba wari gutwara asaga miliyari 5$.
Aya mafaranga igice kinini cyayo cyari gutangwa n'uyu muhanzi, umushinga utangazwa bwa mbere hari 2018, utangizwa ku mugaragaro 2020.
Uyu mujyi wari kuba ari ikitegererezo, aho wari kuba ukoresha ikoranabuhanga ritangaje, ukoreshwamo ingufu z'izuba gusa ndetse n'ifaranga ry'ikoranabuhanga rya 'cryptocurrency' rya Akoin ry'uyu muhanzi.
Mu mwaka 2014, kandi uyu muhanzi yari yaratangaje umushinga yise "Akon Lighting Africa" wagombaga no gukorera mu Rwanda ndetse n'ibindi bihuhu 15 byo muri Afurika.
Wari ugamije kugeza amashanyarazi akoresha izuba ku bantu miliyoni zigera kuri 600 batayafite muri Afurika, gusa ahenshi ntiwigeze utangira harimo no mu Rwanda.
Mu Rwanda byagenze gute?
Mu mwaka 2015 Akon yagiriye uruzinduko mu Rwanda rwari rugamije kwereka Leta y'u Rwanda iby'uwo mushinga, icyo gihe yagiranye ibiganiro n'abayobozi b'u Rwanda mu nzego zitandukanye harimo uwari Minisitiri w’Ibikorwaremezo, James Musoni ndetse na Francis Gatare wayoboraga Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere(RDB).
Tariki ya 28 Nyakanga 2015, Akon yavuze ko uyu mushinga uzatangira mu mezi atandatu ari imbere igihe leta y'u Rwanda izaba yamaze kubereka aho yifuza ko bakorera.
Muri Gicurasi 2017, uwari Umujyanama w’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingufu n’Amazi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Karani Alexis yabwiye itangazamakuru ko uretse ibiganiro Leta y’u Rwanda yagiranye na Akon mu 2015, nta kindi Akon arageza kuri leta mu byo bamusabye.
Byaje gusakara mu mwaka 2019 ko uyu mushinga wa Akon (Akon Lighting Africa) wahagaze mu bihugu byinshi wari kuzakoreramo.
Ibikorwa byo kubaka umugi wa Akon City muri Senegal byemeje ko byahagaze burundu
Umuhanzi Akon ari mu Rwanda yemezaga ko baruhisemo kuko ari igihugu cyiri kwihuta mu iterambere
