Umushahara fatizo, abaturage bazegurirwa ubutaka: Imigabo n'imigambi  y'abakandida Perezida

Umushahara fatizo, abaturage bazegurirwa ubutaka: Imigabo n'imigambi y'abakandida Perezida

 Jun 23, 2024 - 14:51

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu no ku myanya y'Abadepite birakomeje, byumwihariko mu bashaka intebe y'Umukuru w'Igihugu, barimo kuvuga imigabo n'imigambi yabo baramutse batowe nk'aho bamwe bizeza abaturage ko ubukaba buzaba ubwabo burundu.

None tariki ya 23 Kamena 2024, ni umunsi wa Kabiri wo kwiyamamaza ku bakandida bahatanira intebe y'Umukuru w'Igihugu n'imyanya y'Abadepite, mu matora ategerejwe hagati ya tariki ya 14-16 Nyakanga 2024.

Uyu munsi umukandida wa RPF Inkotanyi ku mwanya wa Perezida, Paul Kagame, yiyamamarije mu Karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw'u Rwanda kuri site ya Gisa.

Umukandida w'Umuryango FPR Inkotanyi Paul Kagame 

Ni mu gihe umukandida w'ishyaka Democratic Green Party ku mwanya wa Perezida Dr.Frank Habineza yiyamamarije mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda.

Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida, Philippe Mpayimana yiyamamarije mu Burasirazuba mu Karere ka Kayonza i Nyamirama, no muri Rwamagana i Mwulire.

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yashimangiye ko umurunga w’inyabutatu wubakiyeho umusingi n’iterambere ry’u Rwanda ari ubumwe, demokarasi n’amajyambere.

Yunzemo ko abaturage ba Rubavu, Nyabihu na Rutsiro ko nibatora FPR Inkotanyi mu matora ateganyijwe hagati ya tariki 14-16 Nyakanga 2024, bazaba bituye FPR Inkotanyi yabahaye inka, ikabaha urukundo n’amajyambere.

Umukandida Dr Frank Habineza, yavuze ko nagirirwa icyizere agatorerwa kuyobora u Rwanda, azashyiraho umushahara fatizo bityo abakozi bakajya bahembwa ibikwiranye n’imvune z’akazi baba bagize. 

Umukandida w'ishyaka Democratic Green Party Dr Frank Habineza 

Kuri we, ngo ibyo bizareba abakozi no mu ngeri zinyuranye bavunika cyane ariko bagahembwa amafaranga make.

Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Philippe, yasabye abaturage kuzamuhundagazaho amajwi kuko afite ingingo 50 zikubiyemo gahunda y’ibikorwa azakora bigamije kubateza imbere.

Yavuze ko kandi, natorwa azahindura imikorere y’amabanki, aho yemeza ko banki zizajya zitanga inguzanyo ku nyungu nto, ari na ko kandi ubutaka abaturage bafite bazabwegukana burundu nta gahunda yo kubukodesha.

Kongera ibyoherezwa mu mahanga, ibi ngo azabikora kugira ngo Igihugu cyinjize amadovize azafasha kugabanya ikibazo cy’ifaranga rikomeza gutakaza agaciro.

Philippe Mpayimana umukandida wigenga