Umuryango wa Mr Ibu wabeshyuje amakuru yaciye igikuba mu bakunzi be

Umuryango wa Mr Ibu wabeshyuje amakuru yaciye igikuba mu bakunzi be

 Dec 17, 2023 - 10:08

Umuryango w'umukinnyi wa filime Mr Ibu wabeshyuje amakuru yavugaga ko uyu mugabo yaciwe akandi kaguru, ahubwo bemeza ko habazwe ku kaguru kari kaciwe.

Ku munsi w'ejo ku wa Gtandatu nibwo hasakaye amakuru avuga ko perezida w'ishyirahamwe ry'abakinnyi ba filime muri Nigeria, Dr Emeka Rollas, yatangaje ko Mr Ibu yamaze gucibwa akaguru ka kabiri ndetse akab atari kubasha kuvuga.

Mu butumwa umuryango w'uyu mugabo wanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, bemeje ko Mr Ibu ataciwe ukundi kuguru ahubwo ko yabazwe ku kuguru kwari kwaciwe, kuko bitabashije kumuvura uko byari byitezwe.

Umuryango wa Mr Ibu kandi watangaje ko uyu mugabo atarwaye diabete nk'uko byavuzwe kenshi, ahubeo bemeza ko yagize ibibazo byo kwipfundika kw'amaraso mu kuguru kubera imitsi, ndetse n'ibindi bibazo byatume biba ngombwa ko ukuguru gucibwa.

Umuryango we kandi wakomeje uvuga ko Mr Ibu atoherejwe i mahanga aho yari kubona ubuvuzi bwiaumbuye, kuko abaganga babonaga ikibazo mu kuba yajya mu ndege.

Basoje bavuga ko uyu mugabo akomeje koroherwa, ariko basaba abamukunda bose gukomeza kumusengera, kandi bakareka guha agaciro amakuru y'ibihuha avuga k'uko ubuzima bwe buhagaze.

John Ikechukwu Okafor wamenyekanye ku izina rya 'Mr Ibu' ni umugabo ufite izina riremereye cyane mu ruganda rwa filime muri Nigeria, aho bivugwa ko yakinnye muri filime zirenga 200.

Gusa filime zamenyekanye cyane uyu mugabo w'imyaka 62 yagizemo uruhare cyane, ni nka Police recruit yasohotse mu 2003, Mr Ibu yasohotse mu 2004, Mr Ibu in London yasohotse mu 2004, 9 Wives yasohotse mu 2007, Ibu in Prison yo mu 2006 ndetse na Keziah yasohotse mu 2007.

Mr Ibu n'ubwo yakunzwe ariko ubu ntamerewe neza