Mu kiganiro yagiranye na Beat FM, Cubana Chief Priest yavuze ko Burna Boy ari we watangiye kumwibasira ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe we yari ahugiye mu bikorwa bye by’ubucuruzi n’imyidagaduro.
Yavuze ko byamubabaje kubona Burna Boy ashaka gutesha agaciro ibikorwa bye byamugejeje ku rwego ariho uyu munsi, nyamara ngo na we ubwe hari igihe ibyo bikorwa byamufashije mu rugendo rwe rwa muzika.
Yagize ati: “Numvise kunsebya kwa Burna Boy ari kugerageza gusenya ibintu byafashije abantu benshi harimo na we ubwe. Byarantunguye cyane.”
Cubana Chief Priest yavuze ko Burna Boy ashobora kuba yaramuvuzeho atekereza ko bahita baba inshuti zidasanzwe cyangwa abafatanyabikorwa ba hafi, ariko aza kubona ko Davido ari we wamweretse urukundo n’ubufasha nyabwo mu bihe bitandukanye, maze ahita ahitamo kumurutisha uyu Burna Boy .
Ibi byatangiye igihe Burna Boy na we yinjiraga mu bikorwa by’ubucuruzi bw’utubyiniro n’imyidagaduro, kuva icyo gihe aba bombi bahise batangira guterana amagambo, ibintu uyu mushoramari yahise abona nko kugerageza gukora ibyo asanzwe akora ndetse gushaka guhangana na we.
Abenshi mu bafana batandukanye batangiye kujya impaka bamwe bashyigikira Burna Boy bavuga ko nta muntu ugomba kubuzwa gukora ubucuruzi kubera ko undi abusanzwemo, mu gihe abandi bemeye ko ikibazo cyabo gishingiye ku mubano ukomeye Cubana Chief Priest afitanye na Davido.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
