Umuriro watse hagati ya Kizz Daniel na Tekno

Umuriro watse hagati ya Kizz Daniel na Tekno

 Apr 30, 2024 - 09:01

Umuhanzi Kizz Daniel yakije umuriro kuri mugenzi we Tekno bakoranye indirimbo ‘Buga’ igakundwa na benshi, amuziza ko aherutse guhakana ko nta mafaranga yavuye muri iyi ndirimbo bakoranye yamuhaye akavuga ko nta mafaranga amurusha ku buryo yamugenera.

Mu minsi ishize nibwo amakuru yagiye hanze ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Kizz Daniel yahaye Tekno amafaranga angana na biliyoni 1 y’ama-Naira avuye mu ndirimbo bakoranye yitwa ‘Buga’ yakunzwe cyane.

Tekno akibona aya makuru ntiyatinze guhita ayanyomoza, avuga ko nta mafaranga yigeze ahabwa na Kizz Daniel avuye mu ndirimbo, cyane ko amafaranga atunze arenze urwego rwa Kizz Daniel.

Mu butumwa Kizz Daniel yanyujije kuri X mu gahinda kenshi yagaragaje ko Tekno ari indashima, nyamara kuba barakoranye iriya ndirimbo byaratabaye Tekno kuko yari arimo agenda azima.

Tekno ntiyatinzemo, na we yahise aza amwihaniza kumutera ubwoba, bitihise akazamwumvisha uburakari bwe.

Indirimbo ‘Buga’ bari gupfa yagiye hanze mu mwaka 2022, ikundwa n’abatari bake ndetse na bamwe mu bayobozi barimo Perezida wa Nigeria agaragaza ko yayishimiye cyane.

Kizz Daniel yavuze ko Teckno ari indashima kuko indirimbo baoranye ari yo yamugaruye agiye kuzima

Tekno yavuze ko Kizz Daniel nakomeza kumutera ubwoba azamwumvisha ku burakari bwe