Umukobwa yabyaye impanga zidahuje se

Umukobwa yabyaye impanga zidahuje se

 Nov 29, 2025 - 12:04

Mu gikorwa kidasanzwe mu buvuzi, umukobwa w’imyaka 19 wo muri Bresil yabyaye impanga z’abahungu, aho buri mwana afite se wihariye ku giti cye, igikorwa kizwi nka heteropaternal superfecundation, ibintu byateye benshi amatsiko no kumenya uko ibi bintu byagenze.

Binyuze mu bipimo bya DNA, Abaganga bemeje ko nubwo abana bombi basangiye nyina umwe, bavutse bafite ba se babiri batandukanye, nyuma y’uko uyu mukobwa byavuzwe ko yaryamanye n’abagabo babiri mu gihe kitarenze amasaha 24.

Abahanga mu by’ubuvuzi bavuga ko ibi ari ibintu bikomeye cyane, bikaba bibaho rimwe gusa ku impanga miliyoni imwe, bikerekana igice gishimishije kandi kitamenyerewe mu myororokere y’abantu.

Iki gikorwa kidasanzwe cyateje impaka ku isi yose, cyerekana ukuntu imyororokere y’abantu ishobora kugira ibintu bitangaje kandi bitunguranye, bijyanye n'ubushobozi umubiri wa muntu ufite kandi nyamara tutabuzi.

Yabyaye impanga zidahuje se