Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Afurika (CAF), nk'urwego rugenzura umupira w'amaguru ku mugabane wa Afurika, rwatangije iperereza ku birego bijyanye nokubeshya imyaka bishinjwa umukinnyi wo muri Gabon wavugaga ko yavutse mu 1990, gusa ubusesenguzi bukerekana ko imyaka avuga ko afite atari yo ya nyayo.
Guelor Kanga yavuze ko yavutse mu 1990, ariko ngo byaje kumenyekana ko nyina ashobora kuba yaritabye Imana mu 1985, gusa ngo iyo myaka ye irashidikanywaho bikomeye.
Guelor Kanga avuga ko yavutse mu 1990, nyamara ngo yaravutse mu 1985
Kubera iyo mpamvu, Kanga kuri ubu arimo gukorwaho iperereza rirebana no kubeshya imyaka n'ibyangombwa agaragaza ko afite imyaka 32 ko yavutse mu 1990, nyamara nyina umubyara yaratabarutse mu 1985, bivuze ko mu by’ukuri yaba afite imyaka 36 y'amavuko.
Umukinnyi wumupira wamaguru wabigize umwuga Guélor Kanga ni umukinnyi w'ikipe yigihugu ya Gabon na ndetse na Red Star Belgrade yo mu gihugu cya Serbian, akaba akina mu kibuga hagati.